Minisitiri w’umutekano wa Tanzania yikomye impunzi z’Abarundi zo mu nkambi za Nduta na Mtendeli

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’umutekano wa Tanzania yikomye impunzi z’Abarundi zo mu nkambi za Nduta na Mtendeli azishinja gushaka guteranya igihugu cye na Guverinoma y’u Burundi nyuma y’aho mu minsi ishize muri izi nkambi hafatiwe impuzankano za gisirikare zisaga 1300 zirimo izisa n’iz’igisirikare cy’u Burundi.

Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko minisitiri w’umutekano wa Tanzania yamaze guhagarika mu bakada b’impunzi ku rrwego rw’akarere no mu nkambi.

Arabashinja kuba bashobora kuba barafashije umuryango w’ubutabazi gukwirakwizaga impuzankano za gisirikare mu mpunzi nk’uko byatangajwe kuri uuyu wa Kane ushize na minisitiri Kangi Alphaxard Lugola.

Minisitiri Lugola yabwiye abapolisi ati “Imizigo yose n’imfashanyo bigenewe impunzi bigomba kugenzurwa mu bwitonzi hakarebwa ibirimo.”

Kuri we, ngo u Burundi bushobora kurakara bugashinja Tanzania guha ibikoresho inyeshyamba zirwanya u Burundi.

Ati“Turimo gutegura gukomeza igikorwa cyo gucyura ku bushake impunzi zibishaka kubera ko hari amahoro mu Burundi. Ariko n’iki kibazo, u Burundi bushobora gutekereza ko Tanzania irimo kurema inyeshyamba zo kurwanya guverinoma yabwo bukanga kwakira abashaka gutaha.”

Minisitiri Kangi Alphaxard Lugola akaba yategetse abayobozi n’abapolisi muri Kigoma kuba maso.

Mu cyumweru gishize nibwo impuzankano za gisirikare n’indi myambaro isa nk’iya gisirikare zisaga 1300 zafatiwe mu nkambi z’impunzi z’Abarundi za Nduta na Mtendeli igipolisi cya Tanzania kimaze kuzifata gihita kizangiza.

Icyo izi mpuzankano zari gukoreshwa ntikiramenyekana, ariko ubuyobozi bwa Kigoma bwizera ko zari zigamije gukoreshwa mu bugizi bwa nabi.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years