Minisitiri w’ubuzima yongeye kwihanangiriza abishyuza abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisitiri w’ubuzima yibukije ko abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagomba kuvurwa nta mafaranga yatswe, mu mavuliro ya Leta n’akorana na Leta.

Minisitiri Gashumba avuga ko abishyuza abaturage bo mu cyiciro cya mbere baba babavutsa uburenganzira bwabo, hakiyongeraho kwica itegeko.

Yavuze ko mu nama zagiye zikorwa, hari amavuriro amwe n’amwe byagiye bigaragara ko yishyuza 10% abatishoboye babarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bishyurirwa na Leta ijana ku ijana.

Minisitiri Gashumba aganira n’ ikinyamakuru Yagize ati, “Twaje gusanga hari ahantu hakeya bajyaga bakora ibintu byo kubaca amafaranga, badusobanuriye ko itegeko baryumvise nabi.”



Avuga ko yandikiye abayobozi b’ibigo by’ubuvuzi abibutsa ko umuntu ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ntawe ukwiye kumwishyuza amafaranga kuko nta mafaranga bagira.

Bamwe mu baturage babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe,bavuga ko hari igihe baburaga amafaranga bagiye kwa muganga, bikabaviramo ku bura imiti.

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba ubuyobozi buvuga bagiye kujya bavurwa badasabwe amafaranga bizabafasha cyane, kubera ko iyo barwaraga byabagoraga cyane.

Bamwe mu bashinzwe kwishyuza mu bigo by’ubuvuzi bya Leta bavuga ko impamvu bajyaga bishyuza abo baturage kandi itegeko ribibabuza ryaragiyeho mu mwaka wa 2015, ari uko baryumvise nabi.

Ku rundi ruhande ngo bibazaga uwishyurira abo baturage iyo nyunganirabwishyu ingana na 10% y’ikiguzi cy’ubuvuzi.

Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba, avuga ko nyuma yo kwibutsa abayobora amavuriro ko badakwiye kwishyuza abari mu cyiciro cya mbere, ikizakuraho ari ukubahana.

Minisitiri Gashumba yagize ati “Ni ukuvuga ngo ubwo twashyizeho no kubibutsa, twanabivugiye no mu nama, ayo mabwiriza nk’uko wayabonye tuzi ko bose bayabonye, ni ukuvuga ko ubu nta n’uwemerewe kuyarengaho ubwo uyarengaho ni ukumufatarira ibihano.”

Minisitiri Gashumba yakomeje asaba abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere kujya bajya kwivuza mu gihe brawaye, abibutsa ko nta muntu ubishyuza 10% kubera ko bafashwa na Leta 100%, ariko anabasaba kwibuka gukora cyane kugira ngo bave mu cyiciro cya mbere


Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years