Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko kugira ngo ubukene bucike bisaba uruhare rwa buri wese

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko kugira ngo ubukene bucike mu Banyarwanda bisaba uruhare rwa buri wese, kandi ngo uwumva ko gukena kw’abaturanyi be bitamureba ejo cyangwa ejo bundi ashobora guhura n’ingaruka

Ni nama yo gusasa inzobe, kuvugisha ukuri ku bibazo bituma Abanyarwanda batari bake bakiri mu bukene kabone n’ubwo Leta ishyiraho ingamba zinyuranye zo kubajandura na bo bagatera intambwe bagana aheza mu buzima.

Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, ku iterambere ryagezweho mu kurwanya ubukene bukabije, ahanini yavuze ko habaye impinduka igaraga kuko Abanyarwanda bagera kuri 78% bari mu bukene mu 1995, ariko ubu abakene bakaba ari 39% naho abari mu bukene bukabije bakaba ari 16,3%.

Yavuze ko hakozwe byinshi mu bijyanye no guhsyiraho gahunda zifasha abakene, harimo Girinka, Ubudehe na VUP birimo gufasha abakennye kubona akazi, ubwisungane mu kwivuza, akazi n’ibindi.

Amb Claver Gatete yavuze ko Leta ifite gahunda zirambye zo kuzamura abaturage bakava mu bukene hagendewe ku byiciro abaturage barimo kugira ngo buri muntu wese azabigiremo uruhare.

Mu byo Leta yakoze harimo gufasha abantu kugera ku buzima begerezwa ibikorwa remezo, gahunda nka ‘Kora Wigire’, kwegereza abaturage za SACCOs byazamuye umubare w’abagera kuri banki.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko Abanyarwanda bamwe bahinduts eba nyamwigendaho “babyita iterambere” ariko ngo hakenewe ko buri wese agira uruhare mu kuzamura abakene.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Kugira ngo abanyarwanda bave mu bukene birasaba imbara z’ubufatanye bwa buri wese. Buri umwe asubiye mu muryango we, mu baturanyi be akabigira inshingano y’uko agomba gutera indi ntambwe, igituma mbivuga, ni uko mbere hariho gufatanya, ariko uyu munsi “hari ababyita iterambere”, buri umwe yabaye nyamwigendaho.”

Kaboneka avuga ko guhera mu baturanyi, mu bana be umuntu agira icyo abafasha aho ikibazo cy’ubukene cyaba kibonewe umuti.

Ati “Kuba nyamwigendaho biragaruka bikabyara ikibazo cyo kuvuga ngo ndarya utwanjye nintumara n’utw’abandi nturye, ugasanga nta soni nta n’icyo bimutwaye, ari na ho hava biriya duhura nabyo by’abayobozi badashobora gutinya kurya iby’umuntu kandi ajo ataramuka, mu gihe tutarashakira aho ngo twumve ko umuntu ari mu buzima bubi kandi tukamufasha bizatugora.”

Kaboneka avuga ko mu gihe abantu bakumva ko ikibazo kiri mu kugukurikirana gusa, Leta ikazaba ari yo ibikora, abavandimwe b’umuntu batabyumva, ngo ntabwo byaba ari byo.

Ati “Nitwumva ko Veterineri ari we uzakurikirana uriya muntu ufite inka, ihene ingurube, cyangwa iki, noneho twe abaturanyi, abakomoka muri uwo muryango tukumva atari inshingano zacu, ibyo byaba ari ikibazo. Kuko abo bantu tuvuga bari hasi hariya kuko twese niho dukomoka, ni abavandimwe bacu, ni inshuti zacu, tutarabyikuraho ngo tubijugunyire wa Veterineri wowe ubanze wibaze ngo nakora iki, kuko nasubira mu bukene byanze bikunze n’ubwo waba umeze neza, bizakugiraho ingaruka, bishobora kuba atari uyu munsi ariko ejo buzakugiraho ingaruka uko byagenda kose.”

Kuri Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, ngo mu Rwanda gahunda zishyirwaho zo kuzamura abakene ni nziza ariko ababa barekeje bashaka kurya amafaranga azigenewe uburyo bwo kubahana burajenjetse.

Ati “Iyo bafashwe bahabwa uburenganzira bwo kuburana bari hanze, kandi ibyo Leta yagaburiye umuturage ni we (umuyobozi) urimo kwigaburira. Dufatanyije kugira ngo abantu barya ibigenewe abaturage kugira ngo bave mu bukeneye hakabaho kuzamura ibigenerwa abakene, ariko no kuzamura ibihano bigenerwa abantu bashaka gutwara iby’abaturage.”

Mayor Gasana yavuze ku gukingirana ikibaba byabaye ku bayobozi b’imirenge bamaze iminsi begura, aho abenshi babaga hari ibimenyetso ko bariye iby’abaturage ariko ugasanga umuntu arababuriye bakandika begura bikaba birarangiye, ntibahanwe.

Yavuze ko muri Korea aho yasuye, iterambere bariho barikesha kuba barakuyeho umuco wo kudahana no kutihanganira abarya aby’abakene na gahunda z’iterambere, aho nk’uwa nyerezaga umufuko wa sima yahitaga ahanishwa ‘urupfu’.

Kuri Perezida wa Sena Bernard Makuza, ngo abayobozi bakunze kwitwaza ko imyumvire y’abaturage ariyo iri hasi bigatuma gahunda za Leta zitagerwaho ariko kuri we ngo siko bimeze.

Ati “Iyo umuturage avuga ngo nta bwatsi afite, nta kiraro mbere na mbere twe nk’abayobozi tugomba kumva ko kugira ngo umuturage agire inka ya GIRINKA hagomba kubanza kugenzurwa ko afite ikiraro, afite ubwatsi, ni ikibazo kiz aku bayobozi si ikibazo cy’imyumvire y’umuturage. Niba hari n’ikibazo cy’imyumvire, abayobozi bakizi nibo bangomba guhindura iyo myumvire, ikibazo kiragaruka ku bayobozi.”


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka

Abayobozi batandukanye guhera ku Bayobora Uturere, kuzamuka kuri ba Guverineri, Abaminisitiri n’Abasenateri, bari mu nama muri Sena y’u Rwanda yiga uko gahunda za Leta zigamije guca ubukene zagera ku baturage, nka kimwe mu bitekerezo byatanzwe muri iyi nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko kugira ngo ubukene bucike mu Banyarwanda bisaba uruhare rwa buri wese, kandi ngo uwumva ko gukena kw’abaturanyi be bitamureba ejo cyangwa ejo bundi ashobora guhura n’ingaruka.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years