Minisitiri w’Ubutabera: Ababahesha b’inkiko bahagaritswe kuko bakoreshaga ububasha bahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakarenganya abaturage

  • admin
  • 16/10/2015
  • Hashize 9 years

kuva kuri uyu wa 14 Ukwakira 2015.Minisiteri y’Ubutabera yashyize hanze urutonde rw’abantu yahagaritse by’agateganyo ku murimo w’ubuhesha bw’inkiko

Minisitiri w’Ubutabera , Busingye Johnston, avuga ko aba bahesha bahagaritswe kuko bakoreshaga ububasha bahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakarenganya abaturage mu buryo butandukanye. Amazina y’abahagaritswe ni Sunday Andrew, Munyangeyo Themistocles, Mugenzi Nathanael, Kalihangabo Cassius, Irakiza Ntagomwa Elie, Ngororankunda Clement, Rucyahana Rubondo Manase, Semajambe Leon, Kayitare Regis, Nkundabirama Aime, Kazigaba Andre, Nsengiyumva John, Rusunika Jonas, Ruganda Crispin na Buregeya Aristide.

Umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera Yankurije Odette, yabwiye Izuba Rirashe ko muri aba bahesha b’inkiko 15 bahagaritswe harimo bamwe, bagera kuri batanu, bagiye barangiza imanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba, barimo abagiye baregwa n’inkiko ndetse zikemeza ko barangije imanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barenganya abaturage ariko bakinangira, nk’uko Yankurije abivuga. Yankurije asobanura ko aba bahesha b’inkiko ubu bari basigaye babangamiye abaturage, kuko harimo abo inkiko zagiye zitegeka gutanga indishyi ariko bo bakanga kuzitanga. Ati “Wajya gufasha abandi kurangiza imanza gute, kandi nawe izawe utazirangiza? Ntiwaba uri umuntu Leta yizeye, kuko biriya bakora babikora mu izina rya Leta, bagahabwa ububasha bwo kujya gukora umurimo wayo ariko bo bakanga gukora ibibareba.”

Mu gutangaza iki cyemezo cyo guhagarika aba bahesha b’inkiko, Minisitiri Busingye yavuze ko Minisiteri ayobora y’Ubutabera ishyigikiye byimazeyo umurimo w’abahesha b’inkiko n’Urugaga rwabo ariko ko ifite n’inshingano zo kurinda no kurengera rubanda igihe bamwe bakoresheje ububasha bahawe bahohotera cyangwa bahutaza abantu n’imitungo yabo. Hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi havugwa abaturage binubira imikorere y’abahesha b’inkiko.

Nihamara gufatwa ibyemezo ntakuka ku makosa ashinjwa aba bahesha b’inkiko b’umwuga bahagaritswe, Minisiteri y’Ubutabera izagena niba bazasubizwa mu kazi, cyangwa se niba bazirukanwa burundu.

Yanditswe na Eddie M/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2015
  • Hashize 9 years