Minisitiri w’uburezi yaryumyeho ku bye n’uwamureze ko amwanga akanamugambanira

  • admin
  • 21/03/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yanze kugira icyo avuga ubwo yari abajijwe ibye na Dr Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi International University (RIU), uherutse kwandikira Minisitiri w’Intebe arega uyu Minisitiri w’Uburezi ko amwanga, yamufungishije kandi akaba ari umwanzi uzwi wa Kaminuza ye ndetse ari na we wayigambaniye igafungwa nyamara ngo yujuje ibisabwa.

Tariki 10 Werurwe 2017, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yanditse ibaruwa yari igenewe Rusizi International University (RIU), iyimenyesha ko ihagaritswe by’agateganyo ngo ibanze yuzuze ibyo yasabwe mu igenzura ryayikorewe. Nyuma y’amasaha macye, tariki 11 Werurwe 2017, Dr Gahutu Pascal uyobora iyi Kaminuza yahise yandikira Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, amusaba ko yamurenganura kuko Minisitiri w’Uburezi amwanga, yamufungishije, ari umwanzi uzwi wa Kaminuza ye ndetse ari nawe wayigambaniye igafungwa nyamara ngo yujuje ibisabwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yasabwe kugira icyo avuga ku bibazo yaba afitanye na Dr Gahutu Pascal, maze mu magambo macye avuga ko ntacyo yabivugaho.

Rusizi International University (RIU) ni imwe muri Kaminuza n’amashuri makuru yigenga akorera mu Rwanda agera ku 10 yahagarikiwe amashami cyangwa amashuri yose agahagarikwa by’agateganyo, kuko igenzura yakorewe ryasanze hari bimwe mu bisabwa atujuje bityo ahabwa igihe kitarenze amezi atandatu ngo bikosorwe nibyanga afatirwe izindi ngamba.SRC: Ukwezi.com


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/03/2017
  • Hashize 7 years