Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya ari mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi wa Hongiriya, Péter Szijjártó, kuri uyu wa Gatatu ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Péter Szijjártó wageze i Kigali mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, yunamira abasaga ibihumbi 250 baruruhukiyemo. 

Nyuma yerekeje ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yagiranye  ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo aba ba minisitiri bombi batangaje ko ibihugu byombi byishimira intera umubano wabyo ugezeho bavuga ko uzakomeza gutera imbere. 

Muri uru ruzinduko ibihugu byombi birashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane atandukanye harimo ay’inkunga ya miliyoni 52 z’amadorali yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge no kubaka imiyoboro yayo. 

Hari kandi amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gukora inkingo aho ibihugu byombi bisangiye icyerekezo cyo kwikorera inkingo ndetse Hongiriya ikaba iteganya gutangira gukora inkingo umwaka utaha mu gihe u Rwanda rwo ari bwo ruzatangira imirimo yo kubaka uruganda rwarwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya yagiranye ibiganiro kandi na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Béata  Habyarimana.

Uyu muyobozi yagiranye kandi ibiganiro na Minisitiri barimo uw’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.

Aba bayobozi bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyoni 52 z’amadorali azakoreshwa mu mushinga wo kwagura no kongerera ubushobozi urugamba rw’amazi rwa Karenge.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yashimiye Hongiriya ku bw’iyi nkunga izatuma abatuye Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo bihaza ku mazi meza kuko ubushobozi bw’uruganda rwa Karenge bugiye kwikuba inshuro 2. 

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Hongiriya Péter Szijjártó yavuze ko Hongiriya yishimiye gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye. 

Yavuze ko mu rwego rwo kunoza ubutwererane hagati y’ibihigu byombi umwaka utaha Hongiriya izafungura ibiro bihagarariye inyungu zayo mu Rwanda, ibiro bizaba biri i Kigali.

Biteganyijwe uko uyu muyobozi  agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije.

Biteganyikwe Hongiriya kandi iha u Rwanda inkingo za COVID19 doze zisaga ibihumbi 300 zo mu bwoko bwa Sinopharm na Astrazeneca.

Uru ruzinduko wa Minisitiri Péter Szijjártó ruje rukurikira urwo mugenzi we Dr Biruta yagiriye muri Hongiriya muri Gashyantare 2020.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/11/2021
  • Hashize 2 years