Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Biruta yasimbuye Dr Sezibera, Gen Nyamvumba ahindurirwa imirimo
- 05/11/2019
- Hashize 5 years
Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
*Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije kuva muri Kanama 2017. Mbere yaho yari Minisitiri w’Umutungo Kamere kuva muri Nyakanga 2014.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta asimbuye Dr Richard Sezibera washyizwe kuri uyu mwanya mu Kwakira 2018.
*Muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr Biruta yasimbuwe na Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva muri 2013, igihugu yanakuyemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu Butabire n’Ubugenge (Chemistry and Physics).
*Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame yamugize Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, iyi minisiteri ikaba yari imaze imyaka itatu ivuyeho.
Minisitiri uheruka w’Umutekano w’Igihugu ni Sheikh Musa Fazil Harerimana wayoboye iyi minisiteri mu gihe cy’imyaka 10 kugeza muri 2016 ubwo yaseswaga, kuri ubu Musa Fazil ni Umudepite.
*Minisitiri wa Siporo washyizweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, ni Aurore Mimosa Munyangaju, uyu akaba asimbuye Nyirasafari Esperance uherutse kugirwa Senateri.
*Ku mwanya wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Perezida Kagame yashyizeho Rosemary Mbabazi wari usanzwe ari Minisitiri w’Urubyiruko kuva muri Kanama 2017.
Usibye abayobozi bo ku rwego rwa Minisitiri, Perezida Kagame kandi yashyizeho Abanyamabanga ba Leta bakurikira:
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni Edouard Bamporiki, uyu akaba yari asanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu kuva muri Kanama 2017
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Ignatienne Nyirarukundo, uyu akaba asimbuye Dr Alvera Mukabaramba uherutse kugirwa Senateri
Perezida Kagame kandi yashyizeho abanyamabanga bahoraho bakurikira
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Assumpta Ingabire
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo: Didier Shema Maboko
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu: Samuel Dusengiyumva
Mu bandi bayobozi Perezida Kagame yashyizeho harimo
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza ni Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) kugera muri 2016
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye: Tito Rutaremara, uyu akaba asimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kugirwa Senateri akanatorerwa kuyobora Sena
Umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye: Marc Kabandana.
Dusubiye gato kuri Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, twabibutsa ko ari umugabo ufite inararibonye muri politiki y’u Rwanda.
Uyu muugabo w’imyaka 61 y’amavuko, yabaye mu myanya itandukanye y’ubuyobozi mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva mu 1997-1999 yari Minisitiri w’Ubuzima.
Kuva muri 1999-2000 yari Minisitiri w’Imirimo ya Leta, Ubwikorezi n’Itumanaho
Kuva muri 2000-2003 yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho
Kuva muri 2003-2011 yari Perezida wa Sena
Kuva muri 2011-2014 yari Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Umutungo kamere.
Muhabura.rw