Minisitiri wo mu Bwongereza wasuye u Rwanda yanejejwe n’iterambere rugezeho

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years

Ministiri ushinzwe Afrika mu ishami ry’iterambere mpuzamahanga ry’u Bwongereza, DFID bwana James Wharton yatangiye uruzinduko mu Rwanda akaba yashimye iterambere rugezeho mu myaka 20 ishize.

Biteganyijwe ko ari busure akarere ka Musanze, aho asura umushinga ujyanye no gufasha abaturage mu bijyanye no kwiteganyiriza. Uyu mu ministiri mushya kuri uyu mwanya akaba ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka irenga 20 ishize.

Ministiri Wharton ubusanzwe ugenzura iterambere ry’inkunga zigenerwa Afurika, avuga ko Ubwongereza n’u Rwanda bifitanye ubufatanye bwihariye kuva mu myaka irenga 20 ishize, aho Ubwongereza bwishimira kuba bugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kandi ko buzakomeza muri uwo murongo, bufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere rurimo no kugabanya ubukene mu gihugu.

Bisobanurwa ko muri iyi myaka ishize, Ubwongereza bwafashije mu kuvana mu bukene abaturage barenga miliyoni imwe n’igice, kandi ko hagati y’umwaka wa 2011 na 2015 bwagize uruhare mu gufasha abaturage bagera kuri miliyoni eshatu na 800 kwandikisha ubutaka bwabo.

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years