Minisitiri w’Intebe yasuye ibikorwa binyuranye mu Karere ka Kamonyi

  • admin
  • 23/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu baturage bo Ntara y’Amajyepfo barishimira umwanya bahawe bagasangiza Minisitiri w’Intebe ibikibangamiye iterambere ryabo mu nzego z’ubuhinzi, uburezi n’imibereho y’abaturage muri rusange.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi rwa Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yarukoreye mu Karere ka Kamonyi.

Uyu muyobozi yasuye ibikorwa binyuranye birimo urugo mbonezamiukurikire y’abana bato, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ku ikubitiro, Minisitiri w’Intebe yasuye urugo mbonezamikurire y’abana bato rukorera mu rugo ruherereye mu Kagari ka Kigusa mu Murenge wa Nyarubaka, inzu ikoreramo uru rugo mbonezamikurire yatanzwe n’umusaza Ndayisaba Pascal uri mu za bukuru, yahoze ari umwarimu aza kwitanga iyi nzu ngo ifashe aba bana kwitabwaho muri gahunda yo kunganira Leta yo kwita ku bana.

Uyu muyobozi yanasuye igishanga cya Mukunguri gihuriweho n’uturere twa Kamonyi na Ruhango, agaragarizwa iterambere ry’abarenga 2100 bahinga muri iki gishanga ndetse na bimwe mu bikibabangamiye.

Yanasuye rwiyemezamirimo witwa Twagirumukiza Benoit woroye inkoko, ubu afite izirenga ibihumbi 35 ku munsi abona amagi nibura ibihumbi 30 kandi akazikuramo ifumbire ingana na toni 20 z’amatotoro ku munsi, iyi fumbire ahita ayijyana mu Karere ka Nyamasheke akayifumbiza icyayi ahafite, ku mwaka akoresha ibiro 600 by’amatotoro kuri hegitari imwe.

Mu rwego rw’uburezi, uyu muyobozi yasuye amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, rimwe rya Mutagatifu Bernard riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, aha abana bigishwa gusuka, kudoda, kudoda n’ibindi. Irindi ni ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Runda.

Abaturage bavuga ko gusurwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bigaragaza ubuyobozi bwegera abaturage bugakemura ibibabangiye.

Uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, Minisitiri w’Intebe yagiriraga mu Ntara y’Amajyepfo rwari rugamije muri rusange gusura ibikorwa by’amajyambere ndetse n’ibigamije kurushaho kuzamura imibereho y’abatuye akarere ka Kamonyi n’Akarere ka Gisagara areba imikorere ndetse n’ibitagenda abitangaho umurongo.

Muhabura.rw

  • admin
  • 23/01/2020
  • Hashize 4 years