Minisitiri w’Intebe yashimiye byimazeyo abakirisitu ba Kiriziya Gatolika abasaba kuba Abanyarwanda beza

  • admin
  • 11/10/2015
  • Hashize 9 years

Ibi yabibasabye kuri uyu wa 10 Ukwakira 2015 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 50 diyosez ya Ruhengeri imaze ishinzwe byahuriranye n’ isabukuru y’ imyaka 25 umushumba wayo Nyiricyubahiro Harorimana Vincent amaze ahawe ubusaseridoti.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Msg. Harorimana Vincent, yavuze ko igihugu cyavuye ahantu habi, kuri ubu kikaba kigeze ahantu heza, bityo agashimira ubuyobozi bw’igihugu ubufatanye bugirana n’amadini na za kiliziya mu kubaka igihugu. Agira ati” ni ugushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abamufasha mu buyobozi bw’igihugu cyacu, byinshi mu byo twagwezeho mu rwego rw’uburezi, ibyo twagezeho mu rwego rw’ubuvuzi, mu mibereho myiza y’abaturage, tubikesha ubufatanye bwiza n’inzego za leta zose uko zakabaye.” Yasabye kandi Abanyarwanda gukomeza kuba umwe bakorera mu bwuzuzanye bagamije kwiteza imbere kuri Roho no ku mubiri, batareba cyane ku byahise ahubwo bakarangamira kugira ahazaza heza.


Minisitiri w’Intebe bwana Anastase Murekezi ari kumwe n’abakirisitu ba Diyosezi ya Ruhengeri

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe yagarutse ku ruhare rukomeye Kiliziya Gatolika yagize mu guteza imbere uburezi ndetse n’ ubuvuzi ashima iyi diyosezi uruhare ikomeje kugaragaza muri gahunda zigamije iterambere ry’ igihugu. Yagize ati:‘’Uyu munsi ni umwanya mwiza wo gushimira kiliziya Gatulika uruhare rwayo muri gahunda zose z’ ubuzima bw’ abaturage rurigaragaza, by’ umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri mu bikorwa by’ uburezi kuva ku mashuri y’ incuke kugera kuri Kaminuza ya INES Ruhengeri, ubuvuzi ndetse n’ amahoteli afasha mu kwakira ba mukerarugendo hamwe no muri gahunda yo kuremera abatishoboye.’’

Iyi Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe mu mwaka w’1960, ikaba ifite ama Paruwasi 13, abarizwamo abakirisitu Gatolika 391, 695, ndetse n’abapadiri 74 bayifasha gukora umurimo w’Imana ndetse no gusakaza ubutumwa bwiza mu bakirisitu.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/10/2015
  • Hashize 9 years