Minisitiri w’intebe yasabye Papa Francis kwirukana musenyeri mukuru muri kiliziya gatolika

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years

Minisitiri w’intebe wa Australia, Malcolm Turnbull, yasabye Papa Francis kwirukana musenyeri mukuru muri kiliziya gatolika muri Australia wahamwe n’icyaha cyo guhishira ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibyo bikorwa biregwa umupadiri aregwa yohohoteye abana b’abahungu bamuherezaga kuri alitari.

Mu kwezi kwa gatanu nibwo Philip Wilson, musenyeri mukuru wa diyosezi ya Adelaide, yahamwe n’icyaha cyo guhishira ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina umupadiri yakoreraga abana b’abahungu.

Ariko yanze kwegura ku mirimo ye.

Uyu musenyeri mukuru muri kiliziya gatolika wa mbere ku isi wahamijwe iki cyaha n’urukiko, yavuze ko azajuririra umwanzuro w’urukiko.

Bwana Turnbull yagize ati: “Igihe kirageze ngo Papa ubwe amwirukane.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri musenyeri Wilson amaze gukatirwa gufungwa, Minisitiri w’intebe Turnbull yavuze ko “ubuyobozi bukuru bwa kiliziya” bugomba kwinjira muri iyi dosiye.

Bwana Turnbull yabwiye abanyamakuru mu mujyi wa Sydney ati:“Hari abayobozi benshi bamusabye kwegura – biragaragara ko akwiye kwegura.”

Mu gihe cyose cy’urubanza rwe, Wilson yavuze ko atigeze amenya ibyo padiri James Patrick Fletcher yakoreraga abana b’abahereza mu myaka ya 1970 mu gace ka New South Wales.

Ariko urukiko ntirwemeranyije na we. Umucamanza yavuze ko Wilson yahisemo gukomeza guhishimira uwo mupadiri mu rwego rwo gutuma izina rya kiliziya gatolika ridasigwa icyasha.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years