Minisitiri w’Intebe yasabye abakora mu buhinzi n’ubworozi guca ukubiri n’ubusambo

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubwo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2016 hasozwaga itorero ry’abakozi bakora mu buhinzi n’ubworozi ryaberaga mu karere ka Huye, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye izi ntore kuzarangwa n’umuco w’ubunyangamugayo birinda kurya ibyagenewe abatishoboye.

Aba bakozi bagera ku 1001, bibukijwe ko urwego bakoramo ari rwo rusa n’urutunze igihugu bitewe n’uko urwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi rutanga 90% rw’ibifungurwa mu Rwanda , ndetse rukaba runagira n’uruhare mu kurwanya ubukene. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi , Tony Nsanganira yavuze ko iri torero rirangiye ryateguwe mu rwego rwo kunoza imikorere mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi hongerwa umusaruro. Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye aba bakozi barangije itorero kurushaho gukorana imbaraga batiganda kugira ngo barusheho guhindura imyumvire y’abahinzi n’aborozi hagamijwe guteza imbere igihugu. Yagize ati: “Ndabasaba kuzagira uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire y’Abahinzi n’aborozi mu Rwanda, ndabasaba gukora mutiganda no kuba ku isonga ry’impinduramatwara y’ubuhinzi n’ubworozi u Rwanda rwiyemeje kwimika.

Minisitiri w’intebe Murekezi kandi yasabye aba barangije itorero kugira umuco wo gufasha abo bashinzwe kuyobora barushaho kubahuza n’abafite inganda z’ibyo bakora kugira ngo babashe kubateza imbere, ndetse banirinda kurya utwabo cyane utuba twaragenewe abatishoboye bahabwa binyuze muri gahunda za Leta zitandukanye. Yagize ati “Muzafashe abahinzi n’aborozi guhura n’abafite inganda zikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Nsabye nkomeje umuco w’ubupfura ujye ubaranga muri gahunda zigenewe abatishoboye nka Girinka, umuco w’ubusambo ntukabarange.”

Minisitiri w’intebe yasabye ibigo bya Leta bitandukanye ndetse na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bushingiye ku bibazo by’Abahinzi n’Aborozi ndetse no kurushaho kwagura ibitekerezo n’ibikorwa bifasha u Rwanda kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Minisitiri Murekezi yashimiye izi ntore zatojwe n’abazitoje bose, abibutsa ko igihugu kibatezeho umusaruro ugaragara mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years