Minisitiri w’Intebe yakiriye Ambasaderi w’u Buholandi biyemeza kuzamura ishoramari
- 15/04/2016
- Hashize 9 years
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2016 yakiriye Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Frédérique de Man, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uko wakomeza kuzamuka hatezwa imbere ishoramari.
U Buholandi n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye cyane cyane ubutabera. Ambasaderi Frédérique de Man yabwiye itangazamakuru ko yaganiriye na Minisitiri Murekezi ku iterambere ry’ishoramari n’imikoranire hagati y’ibigo by’ishoramari byo mu Buholandi n’ibyo mu Rwanda. Yagize ati“Twaganiriye ku ishoramari hagati y’ibigo byo mu Rwanda n’u Buholandi, Minisitiri w’intebe yifuje ko ibigo byinshi byo mu Buholandi byaza gushora imari hano kandi natwe nka ambasade tugerageza kubibakangurira.”
Umuyobozi Uhoraho mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yashimangiye ko ibihugu byombi byemerenyije guteza imbere ishoramari. Yagize ati“Bumvikanye ko ibihugu byombi bigiye gushyira imbaraga mu guteza imbere ishoramari by’umwihariko kureba uburyo abashoramari bo mu Buholandi baza gushora imari mu Rwanda n’uburyo bwo guteza imbere amakoperative.” Kampeta avuga ko u Rwanda rwifuje ko abashoramari bo mu Buholandi baza gushora imari mu bijyanye n’ubuhinzi, gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no mu nganda z’icyayi.
Ubutabera ni kimwe mu bintu by’ingenzi biranga umubano w’ibihugu byombi, aho u Buholandi bufasha inzego za leta, imiryango itegamiye kuri leta mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere ubutabera. Uretse kuba u Buholandi bwaragize uruhare mu kubaka icyumba cy’urukiko rukuru rwa Nyanza, bunafasha u Rwanda mu mushinga wo kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko z’inkiko Gacaca nka kimwe mu bimenyetso bibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. U Buholandi bufitanye kandi imishinga ikomeye n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi no gucunga amazi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw