Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yakandagije ikirenge ku meza ya Perezida Macron bivugisha benshi

  • admin
  • 23/08/2019
  • Hashize 5 years

Ifoto ya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yakandagiye ku meza mu biganiro i Paris na Perezida Emmanuel Macron yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari igitutsi.

Gusa birashoboka ko ababyise igitutsi n’agasuzuguro ku Bufaransa bashobora kuba bihuse kwanzuro batyo.

Hari videwo igaragaza ko bwana Johnson yariho asubiza ku rwenya yari atewe na mugenzi we.

Emmanuel Macron yumvikana atebya ko hari ubwo ameza ashobora kuba aho gukandagira, maze Johnson ahita azamura akaguru ke k’iburyo ayakandagiraho.

Umwongereza umwe ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati “Ibaze umujinya w’ibitangazamakuru bimwe mu Bwongereza mu gihe umutegetsi w’ahandi yakora ibi muri Buckingham Palace!”

Mu Bufaransa undi yanditse agira ati “Mu biyubashye mu Bwongereza ni uko! Niko Bo-Jo ameze”.

Undi na we ati “Ndi kwibaza icyo umwamikazi atekereza kuri ibi”.

Alastair Campbell wahoze ari umuvugizi wa Tony Blair nawe ari mu bagaragaje ibyo atekereza.

Yabwiye ibiro ntaramakuru PA ati “Birasebeje kuba minisitiri w’intebe mushya atinda kujya kureba umutegetsi w’Ubudage na Perezida w’Ubufaransa hanyuma akanakandagira ku meza ya Perezida”.

Campbell avuga ko ibi byerekana agasuzuguro n’icyubahiro gicye.

Gusa Tom Rayner umunyamakuru wa Sky News wari uriyo aba bagabo baganira avuga ko ibyabaye byakozwe mu mwuka mwiza wo kuganira no gutebya.

Ikinyamakuru Le Parisien cyasohoye inkuru y’umutwe uvuga ngo “Hoya, Boris Johnson ntabwo yatutse Ubufaransa ashyira ikirenge ku meza imbere ya Macron”.

Mu nkuru bavuga ko “Internet yihuse gusubiza hari n’ubwo ikabya mu gusubiza”.

Ibindi binyamakuru binyuranye mu Bufaransa byagaragaje ibyabaye nk’ibisekeje kuko Boris Johnson yakoze ibi mu rwenya.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/08/2019
  • Hashize 5 years