Minisitiri w’Intebe wa Israel Netanyahu arateganya gusura u Rwanda muri Nyakanga

  • admin
  • 31/03/2016
  • Hashize 8 years

Urwo ruzinduko ruteganyijwe muri Nyakanga 2016, ruzahera muri Uganda nyuma rukomereze muri Kenya, u Rwanda na Ethiopia.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize Minisitiri w’Intebe wa Israel azaba asuye umugabane wa Afurika.

Netanyahu aherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko na ba Ambasaderi bo muri Afurika bahagarariye ibihugu byabo muri Israel ko iki ari igihe cyo gukorana n’umugabane wa Afurika mu buryo bwagutse.

Yagize ati “Israel igarukiye Afurika; Afurika igarukiye Israel.”

Muri iki gihe Israel ikomeje gushimangira umubano wa dipolomasi mu bihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Abayobozi ba Israel bavuga ko icyo gihugu kiri kubaka urukuta rw’ibihugu by’inshuti birimo ibyo muri Afurika uhereye muri Cote d’Ivoire, Togo na Cameroon byo mu Burengerazuba bwa Afurika ndetse na Kenya n’u Rwanda byo mu Burasirazuba.

Yoram Elron, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Isiraheli yabwiye Financial Time dukesha iyi nkuru ati “Hari ibihugu bifite ubushake bwo gukorana natwe. Umubare ugenda wiyongera. Iyi ni imwe mu mpamvu Afurika igenda itubera ingirakamaro.”

Umubano w’u Rwanda na Israel wifashe ute?

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aherutse kugirira uruzinduko muri Israel, tariki ya 18 Mutarama 2016 aho yaganiriye na Benjamin Netanyahu.

Hari muri gahunda yo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya politiki n’ubukungu.

Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel.

Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, agamije imikoranire n’imibanire mu bya politiki n’ubukungu.

Tariki ya 11 Kamena 2014, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari amaze kubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Avigdor Liberman, yatangaje ko kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bibiri bisangiye amateka mabi, ari n’amahirwe y’uko byanoza imikoranire mu iterambere.

U Rwanda rusanzwe rufatanya na Israel mu bijyanye n’ubuhinzi, ndetse hari n’abanyeshuri bajya kwihugura muri Israel mu bijyanye n’iyi ngeri.

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 31/03/2016
  • Hashize 8 years