Minisitiri w’intebe wa Ethiopia,arashinja inzego z’umutekano gukorera iyica rubozo abaturage

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, arashinja inzego z’igihugu z’umutekano kuba zikora ibikorwa by’iterabwoba mu gufunga abantu bazira ubusa hanyuma zikanabakorera iyicarubozo kandi bagafungirwa mu byumba birimo umwijima kandi bitari mu itegeko nshinga ry’iki gihugu nk’uko yabibwiye inteko ishinga mategeko.

Ibi yabitangaje ubwo yari abajijwe n’inteko-nshingamategeko impamvu abantu baregwa ibyaha by’iterabwoba ari bamwe mu bantu babarirwa mu bihumbi baherutse gufungurwa.Mu gusubiza abadepite, Minisitiri w’intebe Abiy yatunze agatoki leta ya Ethiopia.

Minisitiri Abiy yagize ati “Iterabwoba rikubiyemo no gukoresha ingufu binyuranyije n’itegekonshinga kugira ngo ugume ku butegetsi”.

Bwana Abiy amaze amezi abiri arahiriye kuba Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.Yanavuze ko mu gihugu cya Ethiopia hose ubu hari abantu bamwe barimo gukorerwa iyicarubozo kandi bafungiye no mu byumba birimo umwijima.

Yagize ati “Itegekonshinga ryaba rivuga ko umuntu wese wakatiwe n’urukiko ashobora gukorerwa iyicarubozo, hanyuma agashyirwa mu cyumba kirimo umwijima? Ntabyo rivuga”.

Yongeyeho ati “Iyicarubozo, gushyira abantu mu byumba birimo umwijima, ni igikorwa cyacu cy’iterabwoba”.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatandatu, Minisitiri Abiy yirukanye abakuriye inzego z’iperereza n’igisirikari mu gihugu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years