Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Ahmed Abiy ni nde? Umusirikare wahawe igihembo cy’amahoro wabaye mu Rwanda !

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years

Abiy Ahmed ni umugabo wapfushije ababyeyi be bombi, nyina wo mu bwoko bw’aba Amhara yari umukiristu wo muri idini rya orthodox, naho se akaba umusilamu wo mu bwoko bw’aba Oromo. Nyuma ya Jenoside mu 1995 yoherejwe i Kigali mu Rwanda mu ngabo za ONU zo kugarura amahoro .

Ni umwana wa 13 mu bana se yabyaye ku bagore be bane, akaba umuhererezi mu bana batandatu bavuka kuri nyina.

Yagiye mu gisirikare akiri muto, yarangije kaminuza mu ishami rya ’computer engineering’ ari umusirikare.

Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ya ’Master’s mu bijyanye n’imiyoborere igamije impinduka yavanye muri kaminuza ya Greenwich i Londres.

Mu 2017 nibwo yarangije impamyabumenyi y’ikirenga PhD muri kaminuza ya Addis Ababa aho yakoze ku bijyanye no kurwanya ubuhezanguni.

Abiy afite umugore n’abakobwa batatu n’umuhungu wa kane baherutse kwakira nk’umwana wabo. Ni umukirisitu w’umupantekoti.

Abiy yinjiye mu gisirikare atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k’iwabo zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za Leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza.

Nyuma ya Jenoside mu 1995 yoherejwe i Kigali mu Rwanda mu ngabo za ONU zo kugarura amahoro bwitwaga MINUAR cyangwa UNAMIR.

Ingabo za MINUAR zoherejwe mu Rwanda kuva mu 1993 ubutumwa bwazo burangira mu 1996.

Ikimenyetso gishimangi ubushuti Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy yagabiye inka Perezida w’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy yagabiye inka Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame amushimira uburyo ahirimbanira iterambere ry’u Rwanda n’irya Afrika yose muri rusange ari nako ashakisha ukwibohora kwa Afurika. Perezida Kagame yishimiye cyane inka yagabiwe.

Hari kuwa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 ni bwo Perezida Kagame yasuye uduce tunyuranye muri Ethiopia, nyuma yaho yakirwa ku meza na Minisitiri w’Intebe Dr Abiy ari nabwo yaje kugabirwa inka n’inyana yayo azigabirwa na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy

Minisitiri w’Intebe Dr Abiy icyo gihe yavuze ko Perezida Kagame atari Perezida w’u Rwanda gusa. Yagize ati:Perezida Kagame ntabwo ari uw’u Rwanda gusa ahubwo ayoboye umugabane wose neza, mu buhanga no mu buryo butangaje bwo kuwuzanamo impinduka, kwihuza mu bukungu ndetse no kugera ku nzozi z’abakurambere bacu. Perezida Kagame ni impirimbanyi yo kwibohora, ni impano ikomeye ku banyarwanda n’abanyafurika muri rusange. Nyuma yo guharanira kwibohora biba bikomeye gushyiraho inzego, ariko iyo ugiye mu Rwanda ubona uko uyu muyobozi yahinduye igihugu.

Icyo gihe Perezida Kagame nawe yahaye Minisitiri Ahmed Abiy igishushanyo cy’intore ihamiriza mu mbyino gakondo (igishushanyo gisobanura ko umushumba/umuyobozi mwiza aba agomba no kuba intore).

Perezida Paul Kagame yishimiye inka yagabiwe ndetse anavuga ko yanyuzwe cyane n’ibihe byiza ndetse n’ibiganiro by’ingirakamaro yagiranye n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Ethiopia.

JPEG - 153 kb
Perezida Kagame yagabiwe inka na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame icyo gihe yavuze ko u Rwanda na Ethiopia bizakomeza kugenderana yungamo ko yizeye ko abayobozi bakuru ba Ethiopia kimwe n’abandi bo mu karere bazagenderera u Rwanda. U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Perezida Kagame nawe yahaye Minisitiri Ahmed Abiy igishushanyo cy’intore ihamiriza mu mbyino gakondo (igishushanyo gisobanura ko umushumba/umuyobozi mwiza aba agomba no kuba intore).

Perezida Paul Kagame yishimiye inka yagabiwe ndetse anavuga ko yanyuzwe cyane n’ibihe byiza ndetse n’ibiganiro by’ingirakamaro yagiranye n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Ethiopia.

JPEG - 168.3 kb
Perezida Kagame nawe yahaye impano Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Mu ntambara hagati ya Eritrea na Ethiopia mu 1998 – 2000 yari ayoboye itsinda rya maneko zagombaga kumenya ahari ibirindiro by’ingabo za Eritrea.

Mu 2010 yavuye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel yinjira muri politiki.

Yagiye afata imyanya itandukanyeya politiki aciye mu ishyaka ODP (Oromo Democratic Party), yabaye umudepite, ajya mu buyobozi bw’iri shyaka.

Muri politiki ye yigaragaje nk’umugabo ukunda amahoro kandi wanga akarengane mu bikorwa no mu mvugo ze, yamaganye ibikorwa binyuranye by’urugomo no gukoresha imbaraga.

Mu ntangiriro za 2018 yatorewe kuyobora ihuriro ry’amashyaka ryitwa EPRDF, imyivumbagatanyo yo mu kwezi kwa kabiri 2018 yatumye minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yegura.

Mu kwezi kwa kane uwo mwaka Inteko yahise imutorera kuba Minisitiri w’Intebe.

Ageze ku butegetsi yihatiye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye mu nzira z’amahoro.

Yihatiye kandi kunga Eritrea na Ethiopia, ibihugu by’ubutegetsi buzirana kuva mu myaka 50 yari ishize basinya amasezerano yiswe ay’ubucuti n’amahoro, ibihugu byombi n’ababituye bongera kubana.

Ibikorwa bye byatumye uyu munsi agenerwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.


Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years