Minisitiri w’Intebe Ngirente yirukanye mu kazi Dr Gahakwa Daphrose n’abandi bakozi

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Dr Edourad, yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’abandi bakozi bacyo batatu.

Tambineza Ange Soubirous Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, , yatangaje ko Dr Gahakwa yahagaritswe ariko yirinda kuvuga icyo yazize.

Ku itariki 9 Ukwakira 2017 Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Marc Cyubahiro yitabye Abadepite atari kumwe Dr Daphrose Gahakwa umwungirije, kandi nawe yaratumiwe ngo basobanure imikoreshereze mibi y’umutungo wa leta.

Ku itariki 9 Ukwakira 2017 hari hatahiwe RAB kwitaba Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kugira ngo bisobanure ku micungire mibi y’umutungo nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2015/16.

Umuyobozi wungirije wa PAC, Depite Karenzi Théoneste, yabajije impamvu Umuyobozi wungirije wa RAB atabonetse kandi nawe yarabonye ibaruwa, abibonamo ikibazo gikomeye.

Icyogihe Yagize ati “Iyo ukoze igenzura ukareba, unahereye ku wungirije Umuyobozi mukuru wanze kuza kandi yarabibwiwe, uhereye no ku bantu badatanga ibisubizo kandi babizi, rimwe na rimwe ushobora kwibaza niba n’imikoranire hagati mu bakozi imeze neza. Njye ndibaza niba n’impinduka zishoboka urambwira ukuntu umuntu yanga kuza, kubera iki? ”

Dr Cyubahiro yagaragaje ko atazi mu by’ukuri impamvu zatumye Umuyobozi umwungirije ataje kuko ngo mbere y’uko bajya kuza muri PAC yari yabanje kubwira buri muyobozi wese urebwa n’imiyoborere y’ikigo.

Icyo gihe Dr Cyubahiro Yagize ati “Urwego yasuzuguye rufite uko ruzabigenza ariko nkatwe nk’urwego rumukuriye iyo umuntu yasuzuguye nanjye wamutumiye mu by’ukuri yansuzuguye. Igihe rero bigenze bityo ubwo nanjye nzabwira inzego dukorana kugira ngo dufatire abantu ibyemezo abayobozi basuzugura, basuzugura n’izindi nzego zirenze ikigo umuntu akoramo.”


Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB)

Yakomeje avuga ko ubusanzwe bakorana neza nk’ikigo, akavuga ko impamvu ataje atarazimenya, ati “Buriya azazidusobanurira ariko kugeza ubu wenda sinarebye kuri telefoni niba ntarebye akaba yatanze impamvu nakwisegura ariko njyewe ntiyigeze ambwira impamvu, gusa ndaza kureba wenda wasanga afite impamvu.”

Yanditswe na Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 6 years