Minisitiri w’intebe Dr.Ngirente yakiriye mu biro bye umuyobozi wa JICA

  • admin
  • 20/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Perezida w’ikigo Mpuzamahanga cy’ubutwererane cy’Ubuyapani JICA, Dr. Kitaoka Shinichi uri mu ruzinduko mu Rwanda aho yaje kureba ibikorwa u Buyapani buteramo inkunga u Rwanda binyuze muri icyo kigo no gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwa kabiri Dr. Kitaoka agiriye mu Rwanda, yarutangiye tariki ya 19 Nyakanga 2019, akaba azasura ibikorwa by’imishinga itandukanye ikigo JICA giteramo inkunga biri mu turere dutandukanye tw’u Rwanda birimo ibyo mu burezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko JICA ihagarariwe mu Rwanda kuva mu 2005 kandi imishinga yose itera inkunga mu Rwanda igenda neza.

Ati “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edourd na Perezida wa JICA Dr. Kitaoka, baganiriye no ku yindi mishinga ijyanye no guteza imbere imirire myiza. Hari inama izaba y’Abakuru b’ibihugu ihuza Afurika n’u Buyapani na Nyakuhabwa Perezida wa Repibulika Kagame Paul azayitabira kandi JICA yamutumiye mu biganiro bijyanye n’imishinga bafite ijyanye n’imirire.

Hari inkunga biteguye gutanga ya miriyoni 100 z’amadorari y’Amerika yo kugira ngo bateze imbere imirire; ni ibintu byiza bigaragaza ko umubano ndetse n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi wifashe neza.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani ugirira akamaro kenshi Abanyarwanda by’umwihariko abari mu Buyapani kuko n’ubu hari ishuri ry’ikoranabuhanga ryitwa “Kobe Institute of Computing, KIC” ubu abagera kuri 37 bamaze kuryigamo bigatuma bagira ubumenyi baza kwifashisha mu Rwanda, hakaba n’amahugurwa atandukanye yo mu ikoranabuhanga Abanyarwanda bagirira mu Buyapani.

Mu 2018 u Buyapani n’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano i Kigali ya miriyoni 24 z’amadorari y’Amerika ajyanye no kwagura sitasiyo zo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi adacika mu Mujyi wa Kigali kugeza n’ubu bikirimo gukorwa mu gihe cy’amezi 24.

Bateye inkunga kandi ibikorwa byo kwagura umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wa kilometero 208; hari kandi imishinga myinshi JICA ifite mu Ntara y’Iburasirazuba yo kuhira imyaka no kugeza amazi meza ku baturage.

U Buyapani kandi bwafashije u Rwanda kubaka icyogajuru gito kizoherezwa mu kirere mu bihe biri imbere kibaba cyaramuritswe mu nama ya Transform Africa iherutse kubera mu Rwanda.

Mu bindi, vuba aha muri uku kwezi kwa Nyakanga 2019, u Buyapani na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miriyoni 92 z’amadorari y’Amerika yo kunoza imirire binyuze mu buhinzi.

Mu bikorwa Perezida wa JICA azasura mu Rwanda, yabanjirije ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi; azasura umushinga w’ikoranabuhanga wa KLab Fablab, mu Burasirazuba gusura ibikorwa batera inkunga, asure n’umushinga wa Zipline w’Utudege tutagira abapilote twa Drones uri i Muhanga n’imishinga yo kuhira imyaka, umupaka wa Rusumo yasuye ejo hashize n’ibindi.

JPEG - 112.8 kb
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard na Perezida wa JICA Dr.Kitaoka Shinichi baganiriye ku bikorwa ibihugu byombi bifatanyamo mu iterambere



MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/07/2019
  • Hashize 5 years