Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yihanije amashuri asibiza abanyeshuri

  • admin
  • 09/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Dr Edouard Ngirente akaba Minisitiri w’Intebe, yihanije amashuri afite umuco wo gusibiza abanyeshuri, atinya ko bazagera mu kizamini cya Leta bagatuma ibigo byabo bidatsindisha ku ijanisha ryo hejuru ngo bigaragare neza mu ruhando rw’andi mashuri.

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku kibazo cyo gusibiza abanyeshuri ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwa Minisiteri y’Uburezi bugamije kuzamura ireme ry’uburezi; umuhango wabereye kuri G S Kagorogoro mu Murenge wa Manyagiro, Akarere ka Gicumbi.

Dr Ngirente yavuze ko gusibiza abana bagize amanota abemerera kwimuka uwo ari umuco mubi abayobozi b’amashuri bakwiye kureka.

Yagize ati “ Hari aho byagaragaye ko abayobozi b’amashuri basibiza abana nkana, abana batabuze ubushobozi. Biboneka mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatanu bagiye kujya mu mwaka wa gatandatu. Bikorwa n’amashuri ngo bazamure abana bashaka ko bazatsinda ikizamini cya Leta.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’amashuri bagomba kureka uwo muco. Ntiduhakana ko umwana udashoboye asibira ariko uwabonye amanota akwiye kwimuka.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko gusibiza umwana kandi yatsindiye kwimuka bimuca intege, bikaba byaba intandaro yo kuva mu ishuri.

Yanagarutse ku muco wa bamwe mu bayobozi b’amashuri batanga imibare itari yo y’abanyeshuri bafite kugira ngo babone amafaranga menshi yunganira uburezi atangwa na Leta (capitation grant).

Yavuze ko ibyo bikwiye gucika kuko ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yatangajwe mu mwaka wa 2015, yagaragaje ko gusibira mu mashuri abanza biri kuri 18.4 %, mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni 11.6 % naho mu mashuri yisumbuye ni 6 %.

Inagaragaza ko ko abana bavuye mu ishuri mu mashuri abanza ari 5.7 %; mu yisumbuye icyiciro cya mbere ni 6.5 % naho mu cyiciro cya kabiri ni 2.5 %.

Yanditswe Cheif editor

  • admin
  • 09/02/2018
  • Hashize 6 years