Minisitiri w’Intebe Avuga ko muri 2024 igihugu kizaba kihagije mu biribwa

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko ibipimo biri kugerwaho mu buhinzi n’Ubworozi bitanga ikizere ko mu ntego za gahunda y’imyaka irindwi (2017-2024) buri mwaka uru rwego ruzajya ruzamuka ku gipimo cya 10% rukajya runatanga imirimo ibihumbi 214.

Dr Ngirente Edouard watangije inama ihuza Abafatanyabikorwa muri gahunda rusange ya Gatatu y’iterambere ry’ibuhinzi n‘ubworozi muri Afurika (CAADP III), yagarutse ku bipimo byagezweho mu buhinzi mu myaka ine ishize (2014-2017).

Muri iyi myaka ine, Ubuhinzi bwagiye buzamukaho 6% buri mwaka. Dr Ngirente avuga ko iri zamuka ryaturutse mu kongera ingano y’ibihingwa no kuvugurura ubworozi n’umusaruro ubukomokaho.

Minisitiri w’Intebe uvuga ko ibi byazamuye n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, avuga ko binatanga ikizere ko ibyifuzwa kugerwaho muri gahunda y’imyaka irindwi (2017-2014) bizagerwaho.

Ati “Hagati ya 2017 na 2024 urwego rw’ubuhinzi ruzazamuka ku gipimo cya 10% buri mwaka turitegura kuzamura urwego rw’ubuhinzi no guhanga imirimo, intego ni uguhanga imirimo 214 000 buri mwaka.”

Iyi mirimo izahangwa mu buhinzi nyirizina, mu nganda zo kongerera umusaruro ibibukomokaho, mu bucuruzi no muri restaurant.

Avuga kandi ko Leta ifite intego yo kwagura gushyiraho ingamba zihamye zo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi. Ati “Tukazaba twizeye ko igihugu kihagije mu biribwa.”

Intego yo kugabanya igipimo cy’abari mu bukene bakava kuri 39,1% kikagera kuri 15% muri 2024. Min Ngirente avuga ko ubuhinzi buzagira uruhare mu kugera kuri iyi ntego.

Hari byinshi byagezweho mu buhinzi nko kuba ubutaha bwuhirwa bwarazamutse ku kigero cya 75%, bwavuye kuri Hegitari 27 796 bugera kuri 48 508, inka zatanzwe muri Girinka zazamutse kuri 118% kuko zavuye ku 149 889 zigera kuri 326 964.

Amata yazamutse kuri 26% kuko yavuye kuri toni 648 395 agera kuri 816 791, naho umusaruro w’amafi wavuye kuri toni 24 550 ugera kuri toni 28 705 muri 2017.

Umusaruro w’ibyoherezwa hanze, wavuye kuri USD 208 987 598 muri 2013 ugera kuri USD 356 510 660 muri 2017.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana avuga ko ibi byagezweho mu buhinzi bishimishije ariko ko bidahagije ahubwo bitera imbara zo gukora cyane.

Ati “Urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi ntabwo ruragera aho twifuza, buri munsi tuba tuvuga ibijyanye no kongera umusaruro, ibijyanye no kugera ku masoko, ibijyanye no kongerera umusaruro agaciro, ntabwo twageze aho tugera ngo twigire mu gitanda ngo turyame,…

Ubu ahubwo ni bwo bidusaba imbaraga nyinshi cyane kubera ko niba umusingi uhari ntabwo warekera inzu ngo igume aho, ugomba gushyiramo imbara nyinshi kugira ngo yuzure.”

Iyi nama irasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu bya Africa byagiranye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi yiswe Malabo.

Chief editor

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years