Minisitiri w’Intebe asanga Isoko ry’imari n’imigabane ryagira uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu bwa Afurika
- 28/11/2016
- Hashize 8 years
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi asanga Isoko ry’imari n’imigabane ryagira uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu bwa Afurika ndetse ikaba yagera no ku kigero cyo kwigira, mu gihe ribyajwe umusaruro ufatika.
Ubwo Minisitiri w’Intebe yatangizaga ku mugaragaro inama ya 20 y’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari n’Imigabane muri Afurika (African Securities Exchanges Association -ASEA) kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2016, yashimangiye ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byatera indi ntambwe byifashishije iri soko.
Iyi nama ihuje abarenga 300 baturutse mu muri Afurika no ku yindi migabane, barimo impuguke ndetse n’abafatanyabikorwa b’Isoko ry’Imari n’Imigabane, abanyamategeko, abakozi b’amasoko y’imari n’imigabane, abahagarariye guverinoma zitandukanye, abashoramari mpuzamahanga, ibiko by’ikoranabuhanga n’abandi.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mu gukomeza guharanira kwigira, amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika yagira umumaro mu guhindura uburyo bwo kuzamura ubukungu bwa Afurika.”
Yakomeje ashimangira ko isoko ry’imari n’imigabane muri Afurika ryafasha cyane cyane ibihugu bicyiyubaka, ati “Aya masoko yafashije mu mpinduka zifatika z’ibihugu bicyiyubaka mu buryo burambye .“
Mu gutangiza iyinama yitabiriye ahagarariye Perezida Kagame, Murekezi yakomeje asaba abayitabiriye gusangira ubunararibonye n’abakiri bashya muri uru rwego mu gufashanya kurwubaka ku bagamije kuriha icyerekezo kimwe muri Afurika.
Iyi nama ibaye mu gihe Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (RSE) ryizihiza isabukuru y’imyaka itanu rimaze ikora kuva 2011, ikaba igamije kwiga ku cyerekezo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Afurika n’uruhare rifite mu bukungu bw’uyu mugabane mu ntumbero y’icyerekezo 2030.
Umuyobozi w’Ibigo by’Imari n’Imigabane muri Afurika y’Uburasirazuba (EASEA), akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) Pierre Célestin Rwabukumba, yashimangiye ko aya ari amahirwe kuri bo yo kugaragaza uburyo isoko ry’imari n’imigabane ryagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ubukungu bw’u Rwanda.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw