Minisitiri w’Intebe arifatanya n’abanya Gakenke mu gushyingura abahitanwe n’imvura

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi arifatanya n’abaturage bo mu karere ka Gakenke mu gushyingura abantu bahitanwe n’imvura idasanzwe yaguye mu

ijoro ryo ku wa 7 rishyira 8 Gicurasi 2016.

Minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine yavuze ko Leta y’u Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda babuze ababo ndetse n’abafite imitungo yatikijwe n’imvura idasanzwe.

Yavuze ko abayobozi barimo abaminisitiri barifatanya n’abaturage hirya no hino mu gihugu mu gushyingura abagendeye muri ibi biza bitaherukaga mu Rwanda.

Gakenke yibasiwe n’ibiza kurusha utundi turere

Minisitiri Mukantabana yongeyeho ko by’umwihariko Minisitiri Murekezi arerekeza mu karere ka Gakenke ahaguye abaturage benshi kurusha ahandi.

Kugeza ubu habarurwa abantu 49 bapfuye bahitanwe n’ingaruka z’imvura idasanzwe; barimo 34 bo muri Gakenke, Muhanga 8, Ngororero 3, Rubavu 4. Hakomeretse abantu 24 naho amazu asaga 500 arasenyuka.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years