Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yemeye ko bazakomeza guha ingabo z’u Rwanda imyitozo ikomeye

  • admin
  • 08/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza, Rtd Col John Mark Lancaster, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda,Gen James Kabarebe, ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare.

Lancaster yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya gisirikare.

Rtd Col John Mark Lancaster yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda, iyi ni inshuro ya gatatu nsura u Rwanda. U Bwongereza n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye, nkaba ndi hano nka Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza kureba uko twafatanya n’u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye no kugarura amahoro n’imyitozo, kandi ibiganiro byagenze neza.”

U Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Muri icyo gihugu u Bwongereza nabwo bufiteyo itsinda ry’ingabo z’inzobere mu mirimo itandukanye (Engineers Regiment).

Lancaster yavuze ko mu biganiro bagize, barebye uburyo Ingabo z’u Bwongereza zakomeza gufasha iz’u Rwanda mu bijyanye n’imyitozo.

Lancaster ati “Icyo twibanzeho ni ukureba uko twakomeza gufatanya mu bijyanye n’imyitozo, n’uko ingabo z’u Bwongereza zakomeza gufasha iz’u Rwanda mu myitozo itandukanye.”

U Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe bifitanye ubufatanye mu guhugura ingabo zijya mu bikorwa byo kugarura amahoro.

U Bwongereza kandi busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bindi birimo guteza imbere uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari binyuze mu Kigo cy’u Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID).

Chief Editor

  • admin
  • 08/04/2018
  • Hashize 6 years