Minisitiri w’ingabo wa Amerika yasezeye ku mirimo ye

  • admin
  • 21/12/2018
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe za Amerika Jim Mattis, yatangaje ko yeguye ku miririmo ye, akazakora ihererekanya bubasha umwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare.

Aya makuru yagiye hanze nyuma y’umunsi umwe perezida Donald Trump atangaje ko abasirikare ba Amerika bashobora kuzakurwa muri Siriya, icyemezo iyo minisiteri idashyigike.

Mu ibaruwa yo kwegura yandikiye perezida ejo kuwa Kane tariki 20 Ukuboza, Mattis yagize ati “Kubera ko ufite uburenganzira bwo guhitamo minisitiri w’ingabo mu byumva kimwe, ndabona byaba byiza mvuye muri uyu mwanya.”

Aya makuru ya Mattis yo kuva muri Leta yari amaze amezi anugwanugwa.

Mu kwezi ku Ukwakira,Trump yavuze ijambo ririmo kuninjura uyu mugabo aho yavuze ko azi byinshi ku ishyirahamwe ryo mu burengerazuba bw’isi OTAN ryashinzwe kugira ngo rirwanye umwanzi kurusha minisitiri w’ingabo wa Amerika.Yavuze kandi ko Minisitiri Mattis asa n’uwo mu ishyaka ry’aba demokrate.

Mattis yagizwe minisitiri w’ingabo nyuma y’aho perezida Trump arahiriye kuyobora igihugu kandi ni umwe mu bari bamaze imyaka myinshi muri Leta ya Trump.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/12/2018
  • Hashize 5 years