Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, yagaragaje agaciro k’ibimaze kwangizwa n’ibiza

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iratangaza ko ibikorwa remezo, imitungo ya rubanda ndetse n’ikiguzi cyatanzwe mu buvuzi ku bakomerekejwe n’ibiza guhera muri Mutarama 2017, bibarirwa agaciro ka miliyari 6,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gihombo cyo mu mezi agera ku 10 gikubiyemo inzu 127 zasenyutse n’izindi 4620 zangiritse kimwe n’imihanda ikenda, ibiraro n’amateme 23, ibyumba by’amashuri 163, insengero 27, inzu z’ubuyobozi 16, amapoto y’amashanyarazi 30, imiyoboro y’amazi itanu n’amavuriro abiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo hashize ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2017, Minisitiri wa MIDIMAR De Bonheur Jeanne d’Arc, yahamije ko ibiza byanatwaye ubuzima bw’abaturage 52 abandi 119 barakomereka, ndetse hapfa n’amatungo 125 hangirika n’ibihingwa biri kuri hegitari 214.

Yagize ati “Nta bwo twarekeye aho hari ubutabazi bwagiye bukorwa. Imiryango yabuze ababo yarafashijwe, hatanzwe ubuvuzi ndetse habaho guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza; amazu yasenyutse yarasanwe kimwe n’ibikorwa remezo byangiritse.”

Minisitiri De Bonheur yakomeje avuga ko uyu munsi ku wa 13 Ukwakira 2017 MIDIMAR yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza mu gushimangira umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza ubaye ku nshuro ya 7.

Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) kiratangaza ko imiturire idahwitse iri mu bitiza umurindi ibiza, kigasaba abahanga mu guhanga inyubako (architect) ndetse n’abubatsi kongera ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu kubakira Abanyarwanda.

Haruna Nshimiyimana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’imiturire mu kigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA), yagize ati “Abahanga mu guhanga inyubako bakwiye guteza imbere ubunyamwuga n’ubunyangamugayo muri bo kugira ngo bashobore kubakira abantu uko bikwiye. Usanga umuturage atanga ikiraka cyo kubaka ariko nta bumenyi buhagije bafite mu myubakire ku buryo ibyo umukoreye abyakira…”

Umunsi mpuzamahanga urizihirizwa mu murenge wa Ngeruka, Akarere ka Bugesera ku nsanganyamatsiko igira iti “Iwacu hazira ibiza, inshingano zacu.”

JPEG - 153.3 kb
Jeanne d’Arc De Bonheur, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, yagaragaje agaciro k’ibimaze kwangizwa n’ibiza mu gihe cy’amezi icum

Yanditswe na Chief editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 13/10/2017
  • Hashize 7 years