Minisitiri w’abagore muri New Zealand yanyonze igare ajya ku bitaro kubyara

  • admin
  • 19/08/2018
  • Hashize 6 years

Minisitiri w’abagore muri New Zealand yanyonze igare ajya ku bitaro kubyara umwana we w’imfura – inda yari imaze ibyumweru 42.

Julie Genter wo mu ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije rya Green Party ryo muri iki gihugu, yagiye ku igare ubwo yari agiye gutangira ibise.

Yavuze ko “nta mwanya uhagije wari uri mu modoka.”

Yashyize amafoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram amugaragaza we n’umugabo we bombi “mu gitondo gisusurutse cyo ku cyumweru” bafite amagare yabo.

Mu kwezi kwa gatandatu, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Jacinda Ardern, yabaye umutegetsi wa kabiri wo ku rwego rwo hejuru ubyaye akiri ku butegetsi mu mateka y’isi. Yaba we na Madamu Genter, bose babyariye ku bitaro bya leta bya Auckland City Hospital.

Mu butumwa yashize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati:”Ngaho nimutwifurize amahirwe masa!”Yongeyeho ati:”Jye n’umugabo wanjye twahisemo kunyonga amagare kuko mu modoka nta mwanya uhagije warimo w’abamperekeje…ariko rero byanatumye mererwa neza cyane!”

Yavuze ko urugendo rwe agana ku bitaro yarugenze n’igare rye rikoreshwa na moteri kandi “ahanini hari ahamanuka.”

Madamu Genter w’imyaka 38 y’amavuko, ubu agiye gutangira ikiruhuko cy’amezi atatu gihabwa umubyeyi wabyaye.

Asanzwe ari na Minisitiri wungirije wo gutwara abantu n’ibintu, akaba azwi cyane nk’umuntu uharanira uburenganzira bw’abagenda ku magare.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 19/08/2018
  • Hashize 6 years