Minisitiri w’ Afurika y’Epfo yanenze mu buryo bukomeye Abaperezida bo muri Afurika

  • admin
  • 29/08/2017
  • Hashize 7 years

Aaron Motsoaledi akaba ari Minisitiri w’Ubuzima ,yavuze ko biteye ikimwaro umugabane wa Afurika, kubona abakuru b’ibihugu birirwa ku yindi migabane ngo bagiye kwivuza.

Yavuze ko bitumvikana uburyo abaperezida ba Afurika birirwa bajya kwivuza, aho guteza imbere ubuvuzi bw’ibihugu byabo.

Ibi Aaron Motsoaledi yabivuguye muri Zimbabwe mu nama y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima.

Hari amakuru avuga ko Perezida Mugabe ubwo yari akimara gufungura iyi nama, yahise ayisokamo nyuma yo kunengwa kuba nawe ari umwe mu bakuru b’ibihugu birirwa mu byo Aaron Motsoaledi yise “Ubukerarugendo mu bihugu by’Iburayi”.

Aaron Motsoaledi yagize ati “Umugabane wa Afurika nitwe gusa, aho usanga abaperezida birirwa i Burayi ngo barashaka ubuvuzi, tugomba kumva ko bidusebya, ibi rwose njye mbifata nko kwirirwa mu bukerarugendo, tugomba guteza imbere ubuvuzi bwo mu bihugu byacu.”

BBC ivuga ko bamwe mu bakuru b’ibihgu muri Afurika barimo Robert Mugabe wa Zimbabwe, Buhari wa Nigeria, Patrice Talon wa Benin, Jose Eduardo dos Santosand wayoboraga Angola na Abdelaziz Bouteflika wa Algeria, ari bamwe mu bakuru b’ibihugu birirwa i Burayi bagiye kwivuza.

Aba bayobozi kimwe n’abandi bashinjwa kwangiza amafaranga y’abaturage, bakananirwa guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi mu bihugu byabo.

Gusa aya magambo y’uyu mutegetsi muri Afurika y’Epfo yahise yamaganwa na leta ya Zimbabwe, yavuze ko umuganga wa Perezida Mugabe ari umwirabura.

Charamba umuvugizi wa Perezida Mugabe yagize ati “Umuganga wa Mugabe ni Umunyazimbabwe, nta n’ubwo ari umwirabura gusa ahubwo arirabura cyane.”



Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/08/2017
  • Hashize 7 years