Minisitiri Uwacu yasabye Indatabigwi kuba abarinzi b’umuco

  • admin
  • 28/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri Uwacu Julienne yasabye abahanzi Nyarwanda basoje itorero ry’Indatabigwi kuba abarinzi b’umuco nyarwanda ndetse no kuwubungabunga

Ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’iryo torero ryabereye i Nkumba mu karere ka Burera ku ya 27 Nzeli 2016, Minisitiri Uwacu yavuze ko abahanzi aria bantu bakurikirwa n’abantu benshi ku buryo bashobora gucengeza umuco babinyujije mu bihangano.

Yabasobanuriye ko u Rwanda atari ikirwa kiba cyonyine ahubwo ko nk’igihugu kigomba kugira umuco ukiranga ukagitandukanya n’ibindi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo kandi yabasbye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko atari byo bibagira ibyamamare. Yabahaye urugero kuri Makanyaga Abdul na Ntamukunzi barambye muri muziki Nyarwanda, nabo bari mu itorero

Icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Indatabigwi cyitabiriwe n’abahanzi 211 bangana na 87% ry’abakora uwo mwuga bose mu Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2016
  • Hashize 8 years