Minisitiri Uwacu Julienne yashimiye Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years

kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2016 mu rwego rwo gushimira abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 n’abandi batandukanye bafite aho bahurira nabo.

Iyi kipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18, yakinnye mu mikino Nyafurika yegukana umwanya wa 5 mu makipe agera kuri 11 yari yitabiriye irushanwa.

Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, Uwacu Julienne yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 bitabiriye imikino Nyafurika iherutse guhuriza ibihugu bigera kuri 11 i Kigali.

Abasore b’u Rwanda bagerageje kwitwara neza nubwo batabashije kugera ku ntego nyamukuru bari biyemeje yo kugera muri 1/2.

Usibye umwanya wa 5 begukanye mu irushanwa, bahawe igihembo cy’ikipe cy’ishimwe ryo koroherana mu kibuga aribyo bakunze kwita “Fair Play” mu ndimi z’amahanga. U Rwanda rwanagize umwe mu bakinnyi 5 b’irushanwa ariwe Gasana Sano. Minisitiri w’Umuco na Siporo yaganirije aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda.


Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18, yakinnye mu mikino Nyafurika yegukana umwanya wa 5 mu makipe agera

Ubutumwa bwagiye butangwa bukaba bwibanze ku gushimira aba bakinnyi uburyo bitwaye muri AfroBasket U18 yabereye mu Rwanda, no kubatera imbaraga zo gukomeza kwitwara neza haba mu kibuga; ndetse no mu buzima busanzwe, bagategura ejo hazaza heza h’umukino wa Basketball. Usibye abakinnyi bakinnye mu ikipe y’Igihugu muri AfroBasket U18, uyu muhango wo gushimira ikipe y’igihugu wanitabiriwe n’ababyeyi babo, ndetse n’abagize komite Nyobozi y’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball mu Rwanda

Irushanwa Nyafurika rya AfroBasket mu batarengeje imyaka 18 ryabereye i Kigali guhera ku itariki ya 22 kugeza 31, Nyakanga muri uyu mwaka wa 2016. Ikipe ya Angola niyo yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe. Amakipe atatu yabaye aya mbere muri iryo rushanwa azaserukira umugabane wa Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 harimo na Misiri izaryakira.


kipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18, yakinnye mu mikino Nyafurika yegukana umwanya wa 5 mu makipe agera

Twabibutsa ko mu minsi ishize byatangajwe ko hari bamwe mu bakinnye muri iyi kipe babengutswe n’aba- ‘scouts’ b’ibigo by’amashuri byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba baratangiye no kubashakira ibyangombwa, kuburyo bigenze neza, abatoza b’ikipe y’igihugu bazakomeza kubakurikirana ariko biga muri Amerika.

Abo basore babengutswe n’aba-scouts ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball U18 Nkusi Arnaud wigaga St Ignatius, Furaha Cadeau de Dieu wiga muri IPRC Kigali Secondary School, Kisa Kyeyune Enoch wiga muri Well Spring Academy, Shema Osborn wiga Lycee de Kigali na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wiga muri APE Rugunga.


Minisitiri w’Umuco na Siporo yaganirije aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years