Minisitiri Sisulu wigeze guteza uruntu runtu mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo yasimbuwe ku mwanya we

  • admin
  • 30/05/2019
  • Hashize 5 years

Lindiwe Sisulu wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo wigeze no gushaka kuzana agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo yasimbujwe kuri uwo mwanya Naledi Pandor.

Iyi ni impinduka perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo akoze nyuma yo gutorerwa manda nshya, aho kuri uyu wa Gatatu yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 28 n’abanyamabanga ba Leta 34.

Muri Guverinoma nshya, hakozwe impinduka aho uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Lindiwe Sisulu yasimbujwe Naledi Pandor wari usanzwe ari Minisitiri w’amashuri makuru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yifurije imirimo myiza mugenzi we wa Afurika y’Epfo, avuga ko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzamera neza kurushaho.

Ati “Twishimiye kuba Naledi Pandor yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo. Nizeye gukorana namwe mu guteza imbere umubano w’ibihugu byacu byombi.”

Minisitiri Sisulu w’imyaka 65 wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahawe kuyobora Minisiteri y’imiturire, amazi n’isukura.

Mu mwaka n’amezi atatu uyu mugore yari amaze ashinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Afurika y’Epfo,igihe cye cyararanzwe n’ibibazo hagati y’umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ibintu byarushijeho guhindura isura mu mpera z’umwaka ushize ubwo Minisitiri Lindiwe Sisulu, yatangazaga ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, amusaba ibitekerezo ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byarakaje Guverinoma y’u Rwanda kuko Kayumba afatwa nk’umunyabaha wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda, byongeye Afurika y’Epfo ikaba yarahuye na we itabanje kubiganirizaho u Rwanda.

Gusa ibi ntibyatumye u Rwanda na Afurika y’Epfo umubano wabyo ucibwa intege n’ibyo kuko muri Gashyantare uyu mwaka,ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na The East African yavuze ko umubano w’ibihugu byombi nta kibazo ufite ahubwo ko ikibazo ari abantu bamwe bari mu buyobozi bw’icyo gihugu.

Perezida Kagame yagize ati “Afurika y’Epfo umubano umeze neza ku rwego rw’igihugu. Iyo bigeze kuri bamwe mu bayobozi nibwo ubona ibindi. Perezida wa Afurika y’Epfo aba abwirwa ibintu byinshi ariko ku ruhande rw’u Rwanda nta kunyuranya guhari ku buryo bw’imibanire yacu na Afurika y’Epfo. Icyo dusabwe gusobanura neza, tubikorera ku mugaragaro tugatanga n’ibimenyetso.”

U Rwanda ruvuga ko umubano w’ibihugu byombi utari ukwiye kubangamirwa n’ibikorwa by’abantu “bahamijwe cyangwa bashakishwa ku byaha bakoze.”

Naledi Pandor yari asanzwe ari Minisitiri w’amashuri makuru
MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/05/2019
  • Hashize 5 years