Minisitiri Ngirente yavuze ko nta Munyeshuri uzongera kubura amahirwe yo kwiga Kaminuza kubera ubushobozi

  • admin
  • 02/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, avuga ko Leta yafashe ingama z’uko nta mwana ufite amanota amwemerera kwiga muri Kaminuza, uzongera kubura uko yiga.

Yanabigarutseho kuri uyu wa 2 Ugushyingo, mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 7050 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, mu mwaka w’amashuri ushize wa 2016-2017.

Yagize ati “Hanogejwe uburyo bwo gutanga inguzanyo zihabwa abanyeshuri biga mu mashuri makuru ya Leta.

Yungamo ati”Ikigamijwe ni ugukora ku buryo nta mwana w’Umunyarwanda ufite amanota amwemerera kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda, wazabura amahirwe yo kwinjiramo kuko adafite amikoro.”

Ibi kandi ngo byanajyaniranye no kongera amafaranga agenerwa umunyeshuri amufasha mu mibereho ye ya buri munsi, kuko yakuwe ku bihumbi 25 akagera ku bihumbi 35 ku kwezi. Aya mafaranga kandi ngo azagenda yongerwa uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda bwiyongera.

Kaminuza y’u Rwanda yo, ifatanyije n’ihuriro ry’abayizemo, ALUMNI, imaze kubona ko hari abanyeshuri bemererwaga inguzanyo ya Leta ariko ntibajye kwiga kubera kubura amafaranga yo kwiyandikisha, yashyizeho ikigega cyo kubafasha, ari cyo University of Rwanda solidality and development Fund.

Dr. Faustin Nteziryayo, Umuyobozi w’iri huriro agira ati “Icyo kigega gifite intego ndende, ariko umushinga wihutirwa tugomba guheraho ni ukwegeranya amafaranga mu buryo bwihuta, ku buryo ba bana babura amafaranga yo kwiyandikisha twayabaha, noneho bakabasha kuza kwiga.”

Icyakora ngo kugeza ubu ntibazi neza umubare w’abanyeshuri bananiwe kwiga kaminuza kubera kubura amafaranga yo kwiyandikisha, kuko ibarura ryabo ritarakorwa, ariko na none ngo barahari.

Iki kigega cyo kuzafasha kugira ngo bitazasubira cyatangijwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize k’Ukwakira, kandi icyo gihe hahise hatangwa miriyoni 10. Dr. Nteziryayo avuga ko nta kabuza ayo mafaranga ubu yiyongereye.

Mu bindi iki kigega kizakora uko kizagenda giterwa inkunga n’abarangije muri kaminuza bafite ubushobozi, harimo kuzubaka za laboratwari no kuzajya batanga buruse ku banyeshuri b’abahanga cyane biga mu mashami atarashyizwe imbere (prioritaire) mu gutanga buruse.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/11/2018
  • Hashize 5 years