Minisitiri Nduhungirehe yanenze abafata igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi nk’umwanya wo kwamamaza ibikorwa byabo

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yanenze bimwe mu bigo by’abikorera byafashe iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 nk’umwanya wo kwamamaza ibikorwa byabo asaba CNLG na PSF gukora ibishoboka byose ngo uwo muco ucike.

Ibi Amb.Nduhungirehe yabivuze ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa Twiter witwa Fred Mwasa washyizeho amafoto y’ibyapa by’ibigo by’abikorera byashyize ubutumwa bwo kwibuka kuri ibyo byapa, hanyama banashyiraho ibikorwa byabo bakora mu rwego rwo kubyamamaza.

Fred Mwasa yagize ati”Business from bones cyangwa se ubucuruzi ku mibiri

Nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe abonye iby’uyu yari amaze kwandika ntiyishimire icyo gikorwa nawe byatumye agira icyo abivugaho aho yagaragaje ko ari umuco mubi asaba abo bireba barimo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), ko ubutaha ubwo tuzaba twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazacyemura iki kibazo we yabonye ko kibangamye.

Ati”Ibi ni bibi.Bibi cyane!Ndizera ko CNLG na PSF bazacyemura iki kibazo cy’ubu buryo bwo kwamamaza mu gihe cyo Kwibuka26″.


Benshi bagize icyo babivugaho bagaragaza ko ibi bikwiye gusubirwamo nk’Uwitwa Ruhumuriza Jean Nepo we yagize ati”Ibi bintu ntibikwiye na mba, bakwiye guhindura uburyo bwo kwibuka bukwiye. Ibi ni ukwitwikira kwibuka kandi urimo kwamamaza!”



Ubwo mugenzi we witwa Nshimiyimana Emmanuel nawe yahise yungamo avuga ko bamaganye abo bitwaza ibyo gutanga ubutumwa bakabivaniramo kwamamaza ibikorwa byabo.

Ati”Niba narakurikiye neza, ntabwo byemewe kwerekana imipira cyangwa gukoresha ibitaramo ibyo aribyo byose. Niba hari n’aho byabaye ni amakosa. Naho iby’abitwaza gutanga ubutumwa bwo gufata mu mugongo abantu, barangiza bakamamaza, turabamaganye rwose”.

Naho uwitwa Uwimana Basile ati”Miliyoni y’Abatutsi yishwe urw’agashinyaguro niyo babonye bakiniraho ,bamamarizaho amandazi n’imitobe.Uku ni ugupfobya pe!”



Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG kuri telefone ngendanwa ngo tumenye icyo abivugaho dore ko byibajijweho n’batari bacye ntiyabasha gufata telefone.

Mu bigo byanenzwe na Minisitiri Nduhungirehe ndetse n’abandi batari bacye byagaragaye byamamaza ibikorwa byabyo harimo nka Urwibutsoenterprise,Flexi foams ltd,Gorilland Safaris ltd ndetse na Printex Ltd.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years