Minisitiri Mushikiwabo yavuzeko u Rwanda rwiteguye neza inama ya AU

  • admin
  • 07/06/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe izabera i Kigali ikamurikirwamo pasiporo izaba ihuriweho n’ibihugu byose by’umugabane.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru ku mitegurire y’inama ya AU, Mushikiwabo yagize ati “Tumaze igihe duhuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’igihugu by’umwihariko, turi kwitegura abayobozi benshi bo ku rwego rwo hejuru muri Nyakanga, u Rwanda ruzaba rwakira inama ya 27 ya AU hano i Kigali, izaberamo ibiganiro bikomeye hagati y’abakuru b’igihugu.” “Muri iyi nama harimo ibijyanye no kwihuza kw’ibihugu, aho hazagaragazwa pasiporo ya mbere nyafurika, aho ibihugu bikomeza gusabwa korohereza abaturage mu rujya n’uruza rw’abantu.” Yakomeje agira ati “Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe azaza mu Rwanda mu kwezi gutaha kuganira n’Umukuru w’Igihugu. Nyuma kandi mu nama hazatorwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umwungirije kuko manda yabo iri kugera ku musozo.”

Mu bindi bazaganira harimo no gukusanya ubushobozi bukoreshwa mu bikorwa byo kugarura amahoro, uburenganzira bw’abagore n’ibindi. Avuga ku nyubako ya Kigali Convectional Center ,Mushikiwabo yagize ati “Nibyo dufite ibikorwa byinshi mu gutegura umujyi wacu, amahoteli n’ibindi nkenerwa ku bashyitsi, turitegura ibihumbi 3500. Hari imyiteguro nka Kigali convention Center yagombaga kuzura mu mwaka umwe n’igice ushize, habayemo gukererwa ariko ubu twumvikanye ko bagomba kubahiriza igihe. Ubwanjye nkurikiranira hafi iyi nyubako kandi imirimo isigaye ni ugusoza ubwubatsi harimo nko kureba niba hari ibikoresho nkenerwa bihagije, ni ukunoza neza bisigaye ariko nashimangira ko KCC izaba ifunguye mu cyumweru cya Mbere cya Nyakanga. Na Marriot izaba ifunguye kuwa 5 Nyakanga.”

“Ibikorwa bizakenerwa byose biri gutegurwa, imihanda nk’ihuza Kigali n’ikibuga cy’indege. Bishimangira ko twiteguye neza. Umuyobozi wa Komisiyo ya AU azaba ari i Kigali ejo ngo dufatanye mu kunoza gahunda neza.”


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/06/2016
  • Hashize 8 years