Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye impamvu u Rwanda rutazata muri yombi, Perezida wa Sudan

  • admin
  • 14/07/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yasobanuye impamvu u Rwanda rutazata muri yombi, Perezida wa Sudani, Omar Bashir ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC akaba ari mu Rwanda mu nama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016, ku bibazo bitandukanye birebana n’iyi nama, Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko Bashir ari umukuru w’igihugu cya Afurika kiri muri AU, akaba agomba gufatwa kimwe n’abandi igihe ari mu Rwanda.

Ati “U Rwanda, nk’igihugu kigize AU twubahiriza ibyemezo byose bifatwa nayo. Uyu muryango wacu wasabye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko abakuru b’ibihugu igihe bari mu kazi batorewe n’abaturage babo, bafite ibyaha baregwa, bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe baviriye mu mirimo.”

Yongeyeho ati” U Rwanda rero mbere yo kubahiriza ibyemezo by’Urukiko tudafite aho duhuriye, kuko twebwe ntabwo turwemera ntabwo turi abanyamuryango barwo, turubahiriza amabwiriza y’abakuru b’ibihugu bya Africa.”

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye kandi ko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano agenga ICC, bityo rukaba rudategetswe kubahirizwa ibyo isaba, birimo no guta muri yombi Bashir.

Yagarutse ku nyungu za politiki ziri mu gushyiraho urukiko nka ICC, avuga ko rwibasira abanyafurika gusa.

Ati”Nta muyobozi wa Afurika wavuze ko abayobozi badakwiye guhanwa, ntabwo Africa ishyigikiye ibyaha nk’ibyo, ariko iyo ubucamanza butangiye kuvangamo politiki nyinshi bidusaba guhagarara tukabitandukanya… Urwo rukiko rero duhindure izina rwitwe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha by’Abanyafurika cyangwa se rube mpuzamahanga kuko twese imbere y’ubutabera tugomba kureshya.”

Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho ICC itabuze amikoro yo guta muri yombi Perezida Bashir ku buryo igomba gutegereza kumufatira mu Rwanda, aho yaje nk’umushyitsi wa AU.Ati”Nta muntu ushobora kumufatira hano i Kigali.”

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro n’Abanyamakuru

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/07/2016
  • Hashize 8 years