Minisitiri Mushikiwabo yahaye ikaze ibihugu bije kwitabira CHAN 206

  • admin
  • 07/01/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahaye ikaze abakinnyi b’amakipe y’ibihugu bya Afurika yitabiriye CHAN 2016, n’abafana.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati” U Rwanda ruhaye ikaze abakinnyi n’abafana baje mu mikino ya CHAN izatangira ku ya 16 Mutarama 2016: Ikaze mu rw’imisozi igihumbi!”

Ubusanzwe u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bizwiho kwakira neza abashyitsi, baba ari abaje muri gahunda zabo bwite cyangwa ibirori.

Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, uri muri Komite itegura CHAN 2016, aherutse gutangariza Imvaho Nshya ko Leta iri kuvugana n’abikorera kugira ngo abazitabira CHAN bazahabwe serivisi zinoze, nabo bashobore kubyungukiramo. Ati “Abantu ntibazibukire CHAN 2016 ku italiki yabereyeho cyangwa yarangiriyeho n’ikipe yatwaye igikombe ahubwo bazibukire CHAN 2016 icyo ibasigiye mu mafaranga, turimo kuvugana na RDB n’abikorera kugira ngo bazadufashe dutange serivise zinogeye abazaba bitabiriye imikino CHAN 2016.”

CHAN izatangira taliki 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2016, ibere kuri Sitade Amahoro, Sitade ya Kigali, Huye na Rubavu. Izaba ibaye ku nshuro ya 4, ubwa mbere yabereye muri Cote d’Ivore mu muri 2009, Sudani muri 2011 no muri Afurika y’Epfo muri 2014. Amavubi yitabiriye iyi mikino muri 2011.

Amakipe yose azitabira CHAN 2016 ni u Rwanda ari narwo ruzakira, Uganda, Ethiopia, Maroc,Tunisia, Mali, Guinea, Niger, Cote d’Ivoire, Nigeria, Cameroon, Gabon, RDC, Zambia, Angola na Zimbabwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/01/2016
  • Hashize 8 years