Minisitiri Murekezi yasabye Intore kwirinda umuco mubi wo kurya ruswa, Gutekinika no kurebera

  • admin
  • 27/11/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yibukije abayobozi bakuru b’amashami mu nzego za Leta ko bafite inshingano yo gutanga serivisi nziza ku baturage, anashimangira ko bagomba gucunga neza ibya Leta kandi ntibatume ibintu bidafututse bibanyura imbere ngo bikomeze mu buyobozi bwo hejuru..

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016, ni bwo hashojwe itorero ry’abayobozi b’amashami mu nzego n’ibigo bya Leta na Za Minisiteri ryaberaga i Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Iri torero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Gutanga Serivisi zishingiye ku Muturage ni Intego Duhuriyeho”

Minisitiri w’intebe Anstase Murekezi wasoje iri Torero ku mugaragaro, mu izina rya Guverinoma yibukije abitabiriye iri torero ko icyo Abanyarwanda babategerejeho ari ugushyira mu bikorwa, imihigo yose bahize.

Minisitiri w’intebe yabasabye kuba umusemburo w’igenamigambi rinoze kandi rigamije impinduka nziza ku Banyarwanda mu Cyerekezo cya 2050.

Minisitiri w’intebe Murekezi yagize ati: “Muzarangwe n’Umuco w’Imihigo, kwihuta mu kazi no Kunoza ibyo mukora, Gukunda Igihugu no Guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, Muzarangwe no kwirinda ruswa, kugira ubupfura n’ubudakemwa mu mikorere no mu myitwarire yanyu aho muri hose mu kazi.”

Aba bayobozi bibukujwe ko ari bo kiraro gikomeye gihuza Abayobozi Bakuru, abakozi, n’abaturage kandi ko ari bo batoranywamwo abayobozi bakuru maze basabwa kwirinda kurya ruswa no gutekinika biranga bamwe mu bayobozi bataye indangagaciro z’intore.

Murekezi yababwiye ati:”Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kandi muhe abaturage neza serivisi bakeneye, Mucunge neza umutungo wa Leta, ntimugatume ibidafututse bibanyura imbere ngo bikomeze hejuru.

… Ndabasaba guha ababagana bose serivisi nziza, kandi mukanabitoza abo muyobora bose, Serivisi nziza zihutusha iterambere, kandi u Rwanda rwiyemeje ko nyuma ya EDPRSII, serivisi nziza zizaba zitangwa ku hejuru ya 85%”

Iri Torero ryatangiye kuwa 18 Ugushyingo 2016, ryari rigamije kubaka indangagaciro z’umuco nyarwanda muri aba bayobozi baryitabiriye no kubongerera ubumenyingiro bwo kuyobora.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 27/11/2016
  • Hashize 8 years