Minisitiri mu Bufaransa yatunguye benshi ubwo yeguraga ku mwanya we ari mu kiganiro kuri radiyo

  • admin
  • 28/08/2018
  • Hashize 6 years

Nicolas Hulot, Minisitiri w’ibidukikije mu Bufarasansa, yeguye ari mu kiganiro cyacaga kuri radiyo – ibintu byatunguye na Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu ubwe.

Uyu minisitiri wigeze no kuba umunyamakuru kuri televiziyo ndetse akaba impirimbanyi yo kubungabunga ibidukikije, yavuze ko yagombaga kwegura kubera uruhererekane rwo gutengurwa yagiye agira ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibindi bibazo byugarije ibidukikije.

Bwana Hulot yavuze ko yari asigaye yumva “yaratereranwe” na leta y’Ubufaransa.

Icyemezo cye yavuze ko yagifatiye aho kuri radiyo ndetse ko n’umugore we ntacyo yari abiziho.

Ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo ya France Inter yagize ati”Ngiye gufata icyemezo…gikomeye kurusha ibindi byose nafashe mu buzima bwanjye,Mfashe icyemezo cyo kuva muri leta.”

Bwana Hulot yavuze ko icyemezo cye atari yakibwiye Bwana Macron cyangwa Minisitiri w’intebe Edouard Philippe, kubera ko yibwiraga ko iyo aza kubibabwira bari kugerageza kumusaba kwisubiraho ku cyemezo cye.

Bwana Hulot arazwi cyane mu Bufaransa, ndetse abanyamakuru baravuga ko kwegura kwe kugiye gukoma mu nkokora Bwana Macron kuri ubu udakunzwe mu Bufaransa.

Umuvugizi wa leta y’Ubufaransa, Benjamin Griveaux, yavuze ko yicuza kuba Bwana Hulot yeguye ku mirimo ye.

Yabwiye televiziyo BFM ati”Sinumva impamvu yeguye mu gihe turi kugera ku ntsinzi nyinshi muri uyu mwaka wa mbere bitewe n’uruhare na we yabigizemo.”

Bwana Hulot yavuze ko yanababazwaga n’ukuntu ibidukikije bihora bishyirwa ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’ibigomba gukorwa byihutirwa. Yongeyeho ko kwegura kwe ari uburyo bwo guhwitura leta.

Bwana Macron yari yabaye Perezida wa mbere ushoboye kwemeza iyi mpirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije izwi cyane ikaba minisitiri muri leta ye, nyuma yaho ba perezida Jacques Chirac, Nicolas Sarkozy na François Hollande bo yari yanze kujya muri leta zabo nubwo bwose bari babimusabye.

Chief Editor

  • admin
  • 28/08/2018
  • Hashize 6 years