Minisitiri Louise Mushikiwabo yitabiriye inama ku mutekano mu Bushinwa

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years

Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yitabiriye inama y’ihuriro ku mutekano yitiriwe Munich iri kubera I Beijing mu Bushinwa, yigirwamo ibibazo bikomeye birebana n’umutekano w’isi.

Ministre Mushikiwabo yitabiriye iyi nama ku butumire bwa ambasaderi Wolfgang Ischinger umuyobozi mukuru w’iryo huriro ku mutekano ryitiriwe Munich Security Conference, kugirango atange ikiganiro ku birebana n’umutekano n’uruhare rw’ubushinwa mu bikorwa byo kurinda umutekano.

Muricyo kiganiro, Ministre Mushikiwabo yatangaje ko uruhare rw’ubushinwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari ingirakamaro, kandi kubyitabira bikaba ari umusanzu wa buri wese.

Mushikiwabo yavuze ko hagendewe ku ngamba zo gukumira ihungabana ry’umutekano ku isi, Ubushinwa bufite uruhare rukomeye mu kuzana ibisubizo ku mutekano. Aha kandi yemeza ko izo ngamba zitagamije gusa gutuma ibihugu bihosha amakimbirane, ahubwo no kwirinda ko abaho.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyo nama, Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku ruhare rw’u Bushinwa mu kubungabunga umutekano ku Isi avuga ko ari ingenzi kandi bizatuma amakimbirane akemurwa akanirindwa.

Yagize ati “Umusanzu w’u Bushinwa mu kubungabunga amahoro, ni ikintu cyiza. Kugira uruhare mu kugarura amahoro ni ingenzi mu buryo budasubirwaho. Kwirinda amakimbirane n’ibikorwa bigendanye n’umutekano bikeneye ko u Bushinwa bubigiramo uruhare runini kuko bizatuma tubasha gukemura amakimbirana no kuyirinda.”

Ambasaderi Wolfgang Ischinger yavuze ko hakenewe ubufatanye kuko ibibazo byugarije umutekano muri iyi minsi bikomeje kwiyongera kandi bikagera ku bihugu byose.

Yagize ati “Kuri ubu hari amakimbirane akomeye n’intambara za gisivili mu Burasirazuba bw’Isi, ibikorwa by’iterabwoba no kwaguka kw’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, ibyo bibazo mu mutekano bigera no ku Bushinwa. Niyo mpamvu tugomba gushaka uburyo bwo kongera ubufatanye.”

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye barimo Araz Azimov, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umujyanama mu by’umutekano wa Azerbaijan, Ambasaderi Sorin Ducaru, Umunyamabanga wungirije w’Umuryango wo gutabarana ,NATO ushinzwe iby’umutekano, Lassina Zerbo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango ushinzwe kubahiriza amasezerano yo guhagarika ibisasu by’ubumara, n’abandi bayobozi bakuru mu Bushinwa.

Iyi nama y’iminsi 2 ku mutekano w’isi iri kubera I Beijing, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’isi barimo abanyapolitike, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza n’imiryango ya sosiyete civile.



Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years