Minisitiri Louise Mushikiwabo ya babajwe n’urupfu rw’Umudepite w’Umurundikazi wari muri EALA

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’Umurundikazi Hafsa Mossi warasiwe hafi y’urugo rwe mu mujyi wa Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Mossi yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru aba n’umuvugizi wa guverinoma hagati y’umwaka wa 2005-2007, akaba kuri ubu yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko Mossi yiciwe i Bujumbura isaa yine n’igice za mu gitondo arashwe n’abantu babiri bari bari mu mudoka.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ntewe agahinda n’inshuti Hafsa Mossi, Umurundikazi wiciwe i Bujumbura.Yari umugore muzima akaba n’umunyapolitiki ubifite ku mutima.”

Mossi yari umurwanashyaka muri CNDD-FDD,ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi.

Ubwo Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) basuraga inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi mu Karere ka Kirehe,muri Kamena umwaka ushize, Depite Mossi yaraturitse ararira nyuma yo kubona ubuzima impunzi zibayemo.

Depite Mosi yavuze ko ubuzima impunzi zibayemo budashimishije na gato kuko zakabaye ziri iwabo yizeza kuzakora ubuvugizi afatanyije na bagenzi be ikibazo cyatumye zihunga kigashakirwa umuti.

Yagize ati “Twaje kureba uko impunzi z’Abarundi zimerewe mu buryo bw’umubiri n’umutima twasanze atari bwiza ariko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego zitandukanye bakoze ibintu bishimishije.’’

Kuva imvururu za politiki zaduka mu Burundi umwaka ushize, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamaza muri manda ya gatatu,abayobozi bakuru mu gisirikare cya leta bamaze kwicwa ari benshi.

Aba barimo Col Jean Bikomagu wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Burundi, Lt Col Ikurakure, Colonel Rufyiri Lucien, Col Emmanuel Buzobona,Major Didier Muhimpundu n’abandi.


Minisitiri Louise Mushikiwabo ya babajwe n’urupfu rw’Umudepite w’Umurundikazi wari muri EALAphotos Internet

Mossi yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru aba n’umuvugizi wa guverinoma

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/07/2016
  • Hashize 8 years