Minisitiri Kanimba aranenga abahagarariye gahunda ya hanga umurimo mu turere

  • admin
  • 21/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu kiganiro Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba François yagiranye n’abajyanama bakurikirana gahunda ya Hanga Umurimo mu Turere,yabanenze ko badakora neza.

Aha yababwiye ko bamwe muri bo badakora ibikwiye ugasanga badindiza ibikorwa birimo guhanga imirimo ntibibe nk’uko byakagombye kuba. Bimwe mu byo yagaye abayobozi harimo ko batubahiriza guhiga ibijyanye no guhanga imirimo mishya. Kanimba yakomeje anenga abo bajyanama ko batagira ubushobozi buhagije bwo kuba bafasha abafite ibitekerezo by’imishinga.

Minisitiri Kanimba François yavuze ko abayobozi bashinzwe Hanga Umurimo mu Turere ngo mu gihe bazaba bubahirije inshingano zabo ibyo ngo bizazamura ikigero u Rwanda rwihaye cyo guhanga imirimo igera ku bihumbi Magana abiri (200,000) buri mwaka idashingiye ku buhinzi. Uwitonze Jean Louis ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, yavuze ko bakoze iyo nama mu rwego rwo kugira ngo bahwiture abo bajyanama ba Hanga Umurimo mu Turere kugira ngo barusheho gukora neza.

Ikindi kibazo cyagarutsweho harimo ko hari utumashini twagaragaye mu Turere twangiza umuceri, inganda nzima zikabura umuceri wo gutunganya ndetse ngo hari naho usanga abayobozi b’uturere babigiramo uruhare. Abo bajayanama bakaba barasabwe ko bagomba kugira uruhare mu guca akajagari k’abamamyi mu bucuruzi bukorwa mu Rwanda. Niyomwungeri Richard uhagarariye BDF mu Karere ka Rwamagana yavuze ko bahawe inama zibahwitura akaba yaravuze ko bagiye guhindura imikorere.

Niyomwungeri yagize ati “mu Karere nkoreramo ngiye kurushaho gukangurira abaturage mu bijyanye n’uruganda iwacu mu rwego rwo kugira ngo tubashe gutanga akazi kuri benshi cyane cyane nko ku rubyiruko”. Yakomeje agira ati “ibihugu byateye imbere usanga inganda zikora imyenda ziteza imbere abaturage ku rwego rushimishije bakabona akazi mu nganda”.Src:Izuba

Yanditswe na Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/01/2016
  • Hashize 8 years