Minisitiri Kaboneka yavuze ko hari aho ugera mu mujyi wa Kigali ukibaza niba ari mu mujyi bikakuyobera

  • admin
  • 29/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali guhagurukira isuku ntibe ku mihanda migari gusa kuko ngo hari ‘Quartiers’ ajya ajyamo akibaza niba ari muri Kigali nyamara ari umujyi ufite ikirango cy’isuku ku isi. Yavuze ko ibyo igihugu kigezeho bakwiye kubyubakiraho nk’umutekano.

Ibi yabigarutseho kuri uyu munsi ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu mujyi wa Kigali kuva kuri ku rwego rw’umudugudu kugeza kuri Meyor mushya w’uyu mugi, Minisitiri Kaboneka yavuze ko bitangaje kuba u Rwanda ruza ku mwanya ‘wa kane’ mu bihugu bifite umutekano ku Isi, umwanya rusangiye n’ikindi gihugu kitigeze kirangwamo ibibazo by’umutekano nka Jenoside cyangwa intambara.

Avuga ko mu ndorerwamo y’indi mijyi yo mu bihugu byo ku Isi hose, umujyi wa Kigali uzwiho umwihariko w’isuku.

Minisitira Kaboneaka yagize ati “Ibyo nta wundi wabikoze, ni mwe mwabikoze, ni twe. Niba u Rwanda, umujyi wa Kigali twariyemeje ko tugomba kurangwa n’isuku, hirya no hino akaba ari cyo batuziho, icyo ni ikituranga.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko umutekano nawo uri mu bikomeje gutandukanya u Rwanda n’ibindi bihugu, yagarutse ku kegeranyo cya kimwe mu bigo mpuzamahanga giherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa kane mu bihugu bifite umutekano uhagije ku Isi.

Ngo igitangaje ni ukuba u Rwanda rusangiye uyu mwanya n’igihugu kitigeze kirangwamo ibibazo by’umutekano nk’ibyo Abanyarwanda banyuzemo.

Ati “Ntikigeze kigira Jenoside, nta ntambara kizi, ntaki,…kubona u Rwanda uyu munsi runganya n’icyo gihugu tukaba twese turi kumwe, ni icya kane natwe tukaba aba kane, turanganya amanota, bifite icyo bivuze.”

Gusa ngo cyo gifite ibibazo bitari mu Rwanda, ati “Ni igihugu kizwi, ba bandi bashaka ibintu ’imitungo’ cyane, iyo basahuye ni ho bajya guhisha umutungo wabo.”

Ikigo cy’Abanyamerika Gallup cyashyize hanze ikegeranyo cy’uyu mwaka wa 2018 kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye ku mugabane wa Africa mu gihe ku rutonde rw’Isi ruri ku mwanya wa 40.

Minisitiri yabamurikiye umuyobozi mushya w’Umujyi wa KigaliMinisitiri yabamurikiye umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali

Isuku muri Kigali ntikagarukire ku mihanda minini.

Minisitiri Kaboneka yahaye impanuro aba bayobozi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali, yabasabye kugendera kuri iriya sura u Rwanda n’umujyi wa Kigali bifite by’umwihariko ku isuku.

Avuga ko hari ibice byo mu mugi wa Kigali bigaragaramo isuku nke ukagirango ni ahandi atari mu mujyi.

Yagize ati “Hari quartiers zimwe tujya dufata umwanya tukajyamo, ugasanga…rimwe ukibaza niba ari mu mujyi wa Kigali cyangwa ari ahandi.”

Yasabye abayobora mu bice nk’ibi, kwikubita agashyi kugira ngo iriya suku nke itazahindanya wa mwihariko w’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.

Ati “Isuku ntigarukire ku mihanda minini kubera ko ari abayobozi bari buhanyure, tukabigira umuco ucengera mu ngo aho dutuye, aho dukorera, aho tugenda hose…Hari ubwo tujya duhamagara abayobozi tukajyana bakabireba, kandi ugasanga hari abayozi.”

Minisitiri Kabaneka yasabye kandi aba bayobozi gutanga serivisi zinoze, guca imyubakire y’akajagari no kurandura ikibazo cy’abacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.


Abayobozi bose b’umujyi wa Kigali bari bitabiriye inama y’inteko rusange
Abayobozi b’ingabo na Polisi bari baje mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali

Hari quartiers zimwe tujya dufata umwanya tukajyamo, ugasanga…rimwe ukibaza niba ari mu mujyi wa Kigali cyangwa ari ahandi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/06/2018
  • Hashize 6 years