Minisitiri Kaboneka yagize icyo avuga ku bayobozi bamaze iminsi begura ku mirimo yabo

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 7 years

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, atangaza ko abakozi bo mu nzego z’ibanze bari gusezera ku bushake, ariko ngo abafite ibyaha bazakurikiranwa n’ubutabera.

Ibi abitangaje nyuma yuko hirya no hino mu gihugu, havugwa abakozi biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari basezera ku kazi, abenshi muri bo bakavuga ko babikoze ku mpamvu za bo bwite.

Ubwo yasozaga Itorero ry’abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Kamonyi, Minisitiri Kaboneka yasobanuye impamvu zishobora gutuma umukozi asezera ku Kazi.

Yaragize, ati “Ashobora kuba yabonye akandi kazi wenda keza, ashobora kuba yahisemo kujya kwikorera, ibyo byose birashoboka.

Ariko ashobora no kubona amakosa yagiye akora akaba ari gukurikiranwa, agasezera.”

Minisitiri akomeza avuga ko gusezera bidakuraho ko mu gihe hari ibyaha umukozi ashobora kuba yarakoreye mu kazi, akurikiranwa n’ubutabera.

Ati « kuba asezeye cyangwa ahagaritse akazi, ntago bimukuraho icyaha. Niba yarakoze icyaha arakurikiranwa.

Mu byaha byagaragaye kuri bamwe mu bakozi basezeye, harimo gukubita abaturage, kubatwarira imitungo no kubaka ruswa.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi, Emmanuel Bahizi, atangaza ko haheruka gusezera abakozi 10 harimo abo ku rwego rw’umurenge babiri n’abo mu tugari 8.

Abo bose bakaba bariyandikiye ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.


Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 7 years