Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

  • admin
  • 16/09/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Francis Kaboneka yavuze ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kugena ahazaza h’u Rwanda kandi arusaba gukoresha imbaraga mu gushaka umutekano nk’inkingi ya mwamba y’amajyambere arambye.

Kaboneka yabivugiye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru , aho yatangije ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abapolisi bashinzwe ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda,abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLOs) mu turere twose tw’igihugu bari kumwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bose bageze kuri 87.

Intego nyamukuru y’uyu mwiherero ikaba ari ukongerera ubumenyi n’ubushobozi abazawitabira nk’uko bikubiye mu masezerano asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ihuriro ry’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri Kaboneka yavuzeko aba bombi bafite uruhare runini ku mutekano aho yagize ati:” Ibi twabihamiriza ku byaha byinshi biburizwamo bitaraba ,…mwafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga zanyu mu kurwanya ibyaha; ni cyiza kandi igihugu cyanyu gitewe ishema namwe.”

Yabibukije ko atari ugukorera igihugu gusa, ko ahubwo banatuma u Rwanda ruba ahantu heza ho kuba ku banyagihugu n’abarusura, agendeye ku bipimo byasohotse mu mwaka ushize byashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri afurika w’ahantu wagenda nijoro mu mutekano, n’umwanya wa 5 ku isi.

Aha yagize ati:” Ibi byose byagezweho kubera imbaraga zanyu ariko ntimukwiye kwirara, dukwiye kongera imbaraga kugeza igihe tuzayoborera urutonde rw’isi.”

Minisitiri yabasabye gukunda igihugu, gukora cyane , kugira umurava no kuba ibanyakuri igihe cyose kugira ngo bagirirwe icyizere n’abaturage aho yagize ati:”Nihagira uteshuka,… bizagorana ko mugera ku nshingano mwihaye.”

Yabagiriye inama yo gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha nk’iby’ubutagondwa , kunywa ibiyobyabwenge no gucuruza abantu aho yagize ati:” Uyu mwiherero ukwiriye kubabera urubuga rwo kwiyingura uko mwakemura ibi bibazo.”

Abari muri uyu mwiherero bahawe n’ibiganiro ku ruhare rw’ubukorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha , bakazigishwa kandi ku kurwanya ruswa, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko umutekano uhagaze kuri ubu ndetse n’uruhare bakwiye kuwugiraho.

Mu bindi , bazigishwa, harimo ubukangurambaga ku mutekano n’isuku, ubutagondwa n’ingaruka zabwo ku mutekano w’u Rwanda, umuco n’imyifatire myiza, kubungabunga ibidukikije n’ibindi,…

Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko Justus Kangwagye yagize ati:” Intego yacu ni uko tugira igihugu kizira ibyaha kandi tuzabigeraho, tugomba gukomeza ubufatanye n’abo dukorana kandi tukaba ku isonga mu kurwanya ibyaha.”

Kangwagye yasabye abayobozi b’ibanze kubyaza umusaruro uru rubyiruko kandi avuga ko uyu mwiherero utumye habaho imyumvire imwe ku bawitabiriye nk’abafatanyabikorwa ba buri munsi.

Aha yagize ati:” Ibi duhuriraho bitwongerera gusangira amakuru, ubufatanya mu gutahura ibyaha, kubikumira no kubirwanya kandi ibi bikorwa bigira agaciro kanini.”

Muri ihuriro rusange rya mbere ry’uru rubyiruko ryabaye muri Werurwe uyu mwaka, hafashwe imyanzuro 8 irimo gukorana n’inzego zose mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kongera umubare w’abanyamuryango kugera nibura kuri miliyoni muw’2020.

Kugeza ubu, uru rubyiruko rugera ku 50,000 barimo abiga mu mashuri yusumbuye na kaminuza n’abandi. Bashinzwe muri 2013 n’urubyiruko rwari rufite ubushake bwo gutanga umusanzu ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’abaturage bakumira bakanarwanya ibyaha ku bufatanye na Polisi n’inzego z’ibanze.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/09/2016
  • Hashize 8 years