Minisitiri Kabarebe yongeye kugaragaza ko ntaho FDLR yamenera

  • admin
  • 10/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yongeye kugaragaza ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ntaho wamenera ndetse ko nta ntege usigaranye uretse ingengabitekerezo ya Jenoside gusa.


Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu bakozi ba RSSB nyuma y’ikiganiro yabahaye, cyibanze ku rugamba ingabo zari iza RPA zarwanye mu guhagarika Jenoside.

Uwo mukozi wa RSSB yamusabye ko hari ubutumwa bwihariye yaha umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko abarwanya Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Kabarebe yagize ati “N’uwaba ayifite yayikoresha ku mpamvu zindi ariko ntiyayikoresha avuga ngo yakongera kuzayobora iki gihugu. Ntabwo byashoboka kuko RPA y’abasirikare bake cyane yarwanye n’icyo kintu.”

Kabarebe yasobanuye ko kuba Ingabo za RPA zari ziganjemo urubyiruko rudafite ubumenyi buhagije bwo kurwana zarabashije gutsinda, byazisigiye isomo rikomeye n’imbaraga zihariye ko zidashobora gutsindwa.

Minisitiri Kabarebe ati “Hari n’abandi bari mu mashyamba aho muri Congo babi cyane badafite n’icyo bamaze. Abari muri Congo ntacyo bamaze, n’uwaza akababwira ngo tubahaye akarere kamwe, muze murye muhamare icyumweru hanyuma turwane, ntibadushobora. Ntacyo bamaze, hari abari mu Bufaransa bigiyeyo gutwara indege b’igitangaza, ariko icyo gifaransa cyose cyirirwa mu mashyamba ya Congo bacukura amajeri. Nta kindi bamaze. Ibyo by’ingengabitekerezo nubwo bimaze iminsi byaka ariko nyuma ya Jenoside no kuyihagarika kugira ngo hazabe indi biragoye.”

Kabarebe yavuze ko abatekereza ko igihe kizagera Ingabo z’u Rwanda zatsinze FDLR zigasaza zigasimburwa z’izidafite intege bibeshya.

Minisitiri Kabarebe ati “Birirwa bavuga ngo tuzagaruka kandi mwihangane abatwirukanye bazaba bashaje haje abandi batazi kurwana nkabo. Ibyo byose turabisoma ariko icyo bibagirwa ni uko urubyiruko rudukurikiye mu Ngabo z’u Rwanda, ntaho duhuriye nabo mu kurwana. Ntaho duhuriye na gato natwe ruduteye ubwoba! Turarubona tukibaza tuti ‘ariko twebwe buriya twari abasirikare?”

Mu bindi yavuze bigaragaza ko FDLR idashobora gutsinda harimo kuba ikifitemo ingengabitekerezo yo kuvuga ko barwanya abatutsi gusa kandi barwana n’abanyarwanda bose kuko bunze ubumwe.

Si ku nshuro ya mbere Kabarebe ahamya ko FDLR idashobora kurwana n’ingabo z’u Rwanda ngo izitsinde.

Mu mwaka wa 2012 ubwo Minisitiri Kabarebe na bagenzi be uw’imari n’igenamigambi ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga bagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko uko umutekano mu karere wifashe ndetse no guhagarikirwa inkunga, yavuze ko FDLR idashobora kumara isaha ku butaka bw’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha, ibyo ndabibasezeranyije rwose, uko yaza ingana kose, wenda kubera imipaka, utarinda buri metero y’umupaka amanywa n’ijoro wenda hari abashaka aho baca bakinjira, baba magana atatu baba igihumbi, ntabwo FDLR yamara isaha mu Rwanda ni ibintu bidashoboka ikiriho.”

Ibi abivuze nyuma y’ibyo yabwiye umwaka ushize ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano yavuze ko noneho FDLR itamara n’iminota itanu ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Ubwa nyuma FDLR itsindwa byari mu 2002 muri Gicurasi. Uruhare runini FLDR yatsinzwe n’abaturage bo mu Majyaruguru […] kubera ko ababyeyi nibo bafataga abana babo , akenshi bakababeshya ngo nimuze mu rugo tubahe ibiryo, umubyeyi yaha umwana w’umucengezi ibiryo, umwana yaba arimo kurya umubyeyi akamwaka imbunda, akamufata akamuzirika agahamagara ingabo ati bari hano. Nuko Intambara y’igicengezi yarangiye.”

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto n’inini.

Aba ba Ex FAR n’Interahamwe bari mu buhungiro nibo bashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALiR [Armée pour la Libération du Rwanda] nyuma waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu 2000.


Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe aganiriza abakozi ba RSSB ashimangira ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ntaho wamenera
Abakozi ba RSSB babanje gufatanya umunota wo kwibuka inzirakarengane za zize Jenoside yakorewe abatutsi
Abakozi ba RSSB bo mu mujyi wa kigari bateze amatwi ikiganiro bahawe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/04/2018
  • Hashize 6 years