Minisitiri Kabarebe yavuze ko umubano w’igisirikare cy’u Rwanda n’icy’Ubushinwa ari mwiza

  • admin
  • 04/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Mbere,Itsinda ry’abasirikare b’Abashinwa riyobowe na Maj Gen Zhang Yingli, , ryasuye Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ingabo Gen. Kabarebe James na Gen Patrick Nyamvumba,Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bakiriye iri tsinda basuzuma umubano mu bya gisirikare usanzwe hagati y’ibihugu byombi, banagaragaza ubushake bwo gukomeza kuwongera ukagera ku rundi rwego.

Gen. Kabarebe yashimangiye ko ‘u Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano mwiza, uru ruzinduko rukaba rugamije kuganira uburyo bwo kongera imbaraga muri ubwo bufatanye dusanganywe’.

Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bushinwa bifitanye ubufatanye bwiza mu bijyanye n’imyitozo n’ibikoresho.

Maj. Gen Zhang Yingli yashimye umusanzu w’u Rwanda mu guharanira amahoro n’umutekano hirya no hino muri Afurika binyuze mu bikorwa byo kugarura amahoro. Yavuze ko ari ikintu u Rwanda n’u Bushinwa bihuriyeho.

U Bushinwa bukomeje gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro binyuze mu kohereza abasirikare n’abasivili bakora imirimo inyuranye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika.

Muhabura.rw

  • admin
  • 04/06/2018
  • Hashize 6 years