Minisitiri Gatete yemeza ko hari ’amanyanga yabaye mu kwishyuza amazi’

  • admin
  • 26/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu mezi abiri ashize Abanyarwanda binubiye ko ibiciro bishyujwe ku mazi ari umurengera, ejo ku wa kabiri Minisitiri ubishinzwe akaba yarabwiye inteko ko “Hashobora kuba harabayemo amakosa”.

Ibiciro bishya by’amazi mu Rwanda byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ariko abafatabuguzi batangiye kubyishyurizwaho mu kwezi kwa kane.

Byateje uburakari kuko abenshi bagaragaje ko bishyujwe amafaranga y’umurengera.

Ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, mu kwezi gushize cyasobanuye ko ibyo biciro bigabanyije mu byiciro bitatu hashingiwe ku ngano y’amazi umufatabuguzi akoresha.

Ejo ku wa kabiri bamwe mu badepite babwiye Minisitiri w’ibikorwa remezo ko mu Rwanda hari ikibazo cy’amazi macye, cyane cyane mu gihe cy’izuba, n’ibiciro byayo biri hejuru cyane bibangamiye Abanyarwanda.

Christelle, umukobwa yahagurukiye kugeza amazi meza ku baturage

Minisitiri Claver Gatete, wari watumijwe n’inteko, yavuze ko “Hari amanyanga ashobora kuba yarakozwe” mu kwishyuza abaturage amazi bagahabwa inyemezabwishyu (factures) z’umurengera.

Ati “Ntabwo tugifata nk’ikintu cyoroshye, twiyambaje inzego z’umutekano ku waba yarateje igihombo abaturage, wenda ku mikorere itari myiza”.

Yasabye ko abafatabuguzi babariwe amafaranga menshi bajyana ’facture’ kuri WASAC (ikigo cya Leta gishinzwe amazi mu Rwanda) bakabaha iz’ukuri.

Gusa Minisitiri ntabwo yasobanuye niba ababariwe nabi bazasubizwa amafaranga y’umurengera bishyuye akajya mu mari ya Leta.

Uyu muturage yavuze ko atajyaga arenza 5,000Frw y’amazi ku kwezi ariko ko mu kwezi kwa kane yishyujwe 100, 754Frw kandi n’amazi akoresha atarahindutse

Minisitiri yavuze ko ijerikani y’amazi itagomba kurenga amafaranga 20 mu Rwanda, mu gihe abadepite bamubwiye ko hari aho basanze igurishwa 150 cyangwa hejuru.

Yavuze ko hari “ibintu byinshi cyane” minisiteri yabonye mu igenzura bakoze mu mitangire y’amazi n’ibibazo bivugwamo.

Ati: “Twasanze mu isaranganya ry’amazi dufite, hari abakozi bayobya amazi bakayohereza mu gace ko kwa kanaka kuko bamuzi. Abo bose rero twagiye tubafata tukabahana”.

Leta y’u Rwanda yihaye intego – bamwe mu badepite umwaka ushize bavuze ko ihanitse cyane – ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose 100% bazaba bafite amazi meza n’amashanyarazi.

Minisitiri Gatete yabwiye abadepite ko kubera ibiri gukorwa, yizeye neza ko umwaka utaha wa 2020 mu mujyi wa Kigali wose ikibazo cy’amazi kizaba cyarakemutse.

Ati “ Icyo gihe twese tuzaba duhari muzaduhamagara mumbaze niba ibyo bizaba byarabaye”.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 26/06/2019
  • Hashize 5 years