Minisitiri Gashumba atewe impungenge n’amwe mu madini agikoma mu nkokora gahunda yo kuboneza urubyaro
- 21/06/2019
- Hashize 5 years
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yagaragaje imbogamizi zikiri muri gahunda yo kuboneza urubyaro zirimo izishingiye ku myemerere y’amwe mu madini abuza abayoboke bayo gukoresha uburyo bwa kizungu akabasaba gukoresha uburyo bwa kamere.
Mu kiganiro cyabereye mu nteko Ishinga Ametegeko cyahuje inzego zirebana na gahunda yo kuboneza urubyaro zirimo n’abanyamadini, Perezida wa Sena, Bernard Makuza yasabye ababyitabiriye gusasa inzobe bakavuga ibintu mu mazina yabyo nta soni bafite.
Muri iki kiganiro Minisitiri Gashumba yagarutse ku mbogamizi zikiri muri iyi gahunda, aho yavuze ko hari amavuriro y’amadini by’umwihariko Kiliziya Gatulika adatanga serivisi zo kuboneza urubyaro z’uburyo bwa kizungu ahubwo agashishikariza gukoresha uburyo bwa kamere mu kuboneza urubyaro.
Uburyo bwa Kamere bashishikarizwa ngo bababwira ko igihe cy’uburumbuke abashakanye batagomba gukora imibonano mpuzabitsi.Ariko Minisitiri Gashumba akavuga ko ntawabuza abashakanye uburenganzira bwo gukora iby’imibiri yabo ibategetse.
Ati”Ntiwabuza umuntu gukora imibonano mpuzabitsina ha handi iri bugende neza”.
Kiliziya gatolika ishishikariza abantu uburyo bwa Kamere bwo kuboneza urubyaro burimo ukwiyakana mu gihe k’imibonano mpuzabitsina n’ubwo gukoresha urunigi,ariko Minisitiri Gashumba avuga ko nta kizere gikomeye cyabwo nk’ubwa kizungu bugizwe n’ikinini,agapira ndetse n’urushinge.
Uburyo bwo gukoresha urunigi busaba kudakora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye mu gihe cy’uburumbuke.
Min Gashumba ati “Ubundi muri ya minsi y’uburumbuke uko Imana yaturemye ni bwo imisemburo iba yazamutse mu mubiri ni na bwo umuntu aba yifuza gukora imibonano mpuzabitsina ni na bwo igenda neza.
Ubwo rero kubwira umuntu ngo ntukore imibonano mpuzabitsina ha handi iri bugende neza, ni ukubuza umuntu ibyishimo haba ku mugabo no ku mugore.”
Yamaze impungenge abanyamadini avuga ko uburyo bwa kizungu buba bwarizweho bihagije bityo ko ntawe ukwiye kubusubiza inyuma yitwaje imyemerere ye.
Avuga kandi ko iyo myumvire ishingiye ku myemerere y’iri dini ndetse n’andi idakwiye kubuza amahirwe abaturage bagana amavuriro yayo.
Ati “Afite imyumvire twemera nka Guverinoma ariko twebwe ubundi tubona ko iyo myumvire itagakwiye kuza mu mavuriro.”
Ni mugihe hari ubwo habaye ibiganiro byinshi byahuje amadini n’inzego za leta bigamije kwibutsa amatorero ko gahunda zayo ziri munsi y’iza Leta ariko ntibigire icyo bitanga kuko ayo madini yanze kuva ku izima agakomeza gutsimbarara kuri iriya myumvire ibuza abaturage guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu.
Minisitiri Gashumba yatanze urugero rw’uko muri Mutarama habaye ibiganiro bidasanzwe byahuje amadini n’amatorero na Minisiteri zitandukanye hagafatwa umwanzuro ko aho bigaragara ko izo serivisi zidashobora gutangwa zatangirwa mu bigo by’ubuzima.
Min Gashumba wavugaga ko iki kibazo kimaze kumurenga, avuga ko muri Werurwe no muri Mata yatunguwe no kubona amabaruwa arimo iyanditswe n’umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri n’indi y’uwa Diyoseze ya Cyangugu basaba abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima byabo kutazahirahira batanga serivisi zo kuboneza urubyaro.
Aha yagarutse ku bintu nyamukuru byari bikubiye muri ayo mabaruwa avuga ko bimuteye impungenge kuko byarimo ibisaba abakozi b’ariya mavuriro gusubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Ati “Umuyobozi w’ivuriro niyumvira ayo mabwiriza, azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore icyorezo cya SIDA, idufasha gupima abagore batwite, atange inkunga yose idufasha kurwanya imirire mibi.”
Ikindi cyari kiri muri ariya mabaruwango ni uko abo bashumba banasabye abakozi ba biriya bitaro n’amavuriro kutagira uwo bohereza mu bigo by’ubuzima no kudashyira gahunda yo kuboneza urubyaro mu igenamigambi zabo.
Urugaga rw’amadini ruti hari abadasobanura neza ibyo Bibiliya yigisha
Uhagarariye urugaga rw’amadini n’amatorero muri ibi biganiro, Sheikh Musa Sindayigaya, yavuze ko hari imirongo amadini yemeranyijweho ku byerekeye imibero y’imiryango kandi ko yose yemera gahunda yo kuboneza urubyaro.
Sheikh Sindayigaya yagarutse kuri amwe mu madini n’amatorero agendera kuri imwe mu mirongo ikubiye muri bibiriya irimo nk’uwa Yeremiya 1:5 kugeza kuri 6 aho hagira hati “Nimwiyubakire amazu muyabemo, nimuhinge imirima yanyu, ibiyezemo mubirye hanyuma nimushake abagore mubyare abahungu n’abakobwa, mwuzure Isi.”
Avuga ko rero abantu bihutiye kumva amagambo asoza uriya murongo, avuga ko amadini akwiye kumva neza uyu murongo kuko Imana yagiriye Inama abantu kubanza guteganyiriza abo bazabyara.
Yavuze ku wundi murongo uri mu Ntangiriro 1:28 hagira hati “Nimubyare mwuzure Isi muyitegeke.”
Sheikh Musa Sindayigaya avuga ko no muri uyu murongo, Imana yahaye abantu umukoro ukomeye bagomba kubanza kumva neza.
Ati “Ibyo bisozwa n’ijambo ngo muyitegeke, bisobanuye, nimwubake ubushobozi bw’abo bana mu rwego rw’ubwenge, mu rwego rw’ubukungu kugira ngo babashe gutegeka Isi, none se banyakubahwa umwana wagwingiye yategeka Isi? umwana utarize udafite amashuri ahagije yategeka Isi?”
Gusa Depite Mukandera Iphigenie arasabira amahugurwa abanyamadini cyangwa abayahagarariye n’abayobozi kugera ku nzego z’ibanze, kugira ngo bumve inshingano zabo muri gahunda zo kuboneza urubyaro.Ikindi kandi yasabye abanyamadini kumva aho inshino zabo zigarukira.
- Minisitiri Gashumba yavuze ko ntawukwiye gutinya uburyo bwa kizungu kuko buba bwarizweho bihagije
- Sheikh Sindayigaya avuga ko amadini akwiye kumva neza imirongo ikubiye muri bibiliya kuko Imana yagiriye abantu inama yo kubanza guteganyiriza abo bazabyara
Yanditswe na Habarurema Djamali