Minisitiri Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi wa SNV ku Isi, Madamu Meike Van Ginneken

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Kuri tariki 21 Kamena Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yakiriye mu biro bye Madamu Meike Van Ginneken, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV).

Impamvu y’uruzinduko rw’uyu muyobozi ikaba kwari ukugaragariza Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya SNV mu Rwanda, ndetse no kuganira ku mishinga iteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaza ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Madamu Meike Van Ginneken yaboneyeho umwanya wo gutangiza gahunda nshya yo ku rwego rw’Isi ya SNV, ku wa 20 Kamena 2019.

Madamu Ginneken yagaragaje ko guhitamo kuza gutangiriza gahunda yabo yo ku rwego rw’Isi mu Rwanda, byavuye ahanini ku rwego ruhambaye u Rwanda rwagaragaje mu gukorera mu mucyo, ndetse n’ubushake bwa politiki bugaragara mu nzego z’ubuyobozi bukuru mu Rwanda butuma ibigomba gukorwa bikorwa.

SNV Rwanda kuri ubu ikorera mu Turere 13 tw’u Rwanda, ikaba yibanda ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi, ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo, amazi meza, isuku n’isukura, ndetse n’ingufu zitangiza.

SNV iri mu mugambi wo gukomeza gukorera mu Rwanda no gufatanya na Guverinoma mu gufasha Abanyarwanda kwigira.

Minisitiri w’Intebe yashimye ibikorwa bya SNV bigira uruhare mu nzego zihariye z’ubukungu bw’Igihugu ndetse no kuba bagira uruhare mu guteza imbere icyaro

MUHABURA •RW

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years