Minisitiri Dr Ngirente asanga hari icyo Banki Nkuru z’Ibihugu bya Afurika zakoze cyatumye ubukungu budashegeshwa cyane

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yavuze ko nubwo hari inzitizi nyinshi zugarije ubukungu zirimo igabanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa ku masoko mpuzamahanga, Banki Nkuru z’Ibihugu bya Afurika, zagize uruhare mu gusigasira ubukungu bw’uyu mugabane.

Ibi yabigarutseho ku musi wa mbere w’inama ya 42 y’ihuriro ry’amabanki y’ibihugu bya Afurika (Association of African Central Banks), yatangiye kuri uyu wa Gatatu i Kigali. Iri huriro rigizwe n’amabanki 41, mu myaka 54 ishize nibwo iri huriro ryagiyeho mu guteza imbere imikoranire mu by’ifaranga n’amabanki ku mugabane wa Afurika.

Kuri ubu byinshi byarahindutse mu bukungu bw’Umugabane wa Afurika bitewe n’iri huriro ry’amabanki y’ibihugu bya Afurika (Association of African Central Banks) akenshi riganira ku mbogamizi zaba zihari ku bukungu bwa Afurika cyangwa ku iterambere ry’urwego rw’imari ryawo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ubwo yafunguraga iyi nama, yavuze ko mu myaka 20 ishize ubukungu bwa Afurika bukomeje gutera imbere ku rwego rwo hejuru, abashyiraho politiki z’ubukungu na Banki Nkuru z’ibihugu bakaba baragize uruhare mu gukemura inzitizi nshya kugira ngo Afurika ikomeze urugendo rwayo rw’impinduka rugendanye n’icyerekezo 2063.

Ati “Mu buryo bugezweho bw’ibijyanye n’imari, dushingira kuri za Banki Nkuru z’Ibihugu ngo zisigasire politiki zacu z’ifaranga mu gihugu ndetse n’urwego rw’imari muri rusange”.

Yavuze ko Banki Nkuru z’Ibihugu zifasha mu gushyiraho imirongo ngenderwaho mu guhererekanya ibintu na serivisi hagati y’imigabane, uburyo bugezweho bwo kwishyurana no kugabanya ikiguzi cyo guhererekanya ibicuruzwa na serivisi.

Ati “Muri iki gihe, mu gusigasira ubukungu n’ifaranga ry’ibihugu byacu, dushingira cyane kuri za Banki Nkuru z’ibihugu byacu. Zifasha kandi mu gushyiraho imirongo ngenderwaho mu koroshya ubuhahirane n’ihererekanya ry’ibintu na servisi ku rwego rw’umugabane”.

Minisitiri w’Intebe yashimiye Banki nkuru z’ibihugu uruhare rwazo mu guharanira ko ubukungu butajegajega, nubwo hari inzitizi nyinshi zirimo igabanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga n’izindi.

Ati “Uretse ibibazo by’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ndetse n’ihungabana ry’ifaranga kenshi bitewe n’impamvu zitandukanye z’ubukungu bw’Isi, Banki za Afurika zagerageje mu kurwanya ihungabana ry’ubukungu. Turashima uruhare rukomeye iri huriro ryagize muri urwo rwego”.

Yavuze ko u Rwanda rugenzura neza ibijyanye n’imyenda rufata kuko yanganaga na 29% by’umusaruro mbumbe (GDP) mu 2018.

Muri iyi nama kandi,John Rwangombwa,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko nka Banki Nkuru z’ibihugu icyo kwibandaho ari ukureba uko iyo myenda yagira uruhare muri politiki y’ifaranga nziza ndetse no mu gusigasira ubukungu muri rusange.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund, Dr Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere imyaka 10, yavuze ko imyenda atari ikibazo cy’ibihugu bya Afurika gusa ahubwo ari icy’Isi yose kandi gikeneye umuti ku rwego rwayo.

Yavuze ko abari mu nzego z’imari muri Afurika bakwiriye kwicara bagasesengura impamvu y’ukwiyongera k’urwego rw’imyenda uyu mugabane ukura hanze, bakarebera hamwe imbogamizi n’inzira zo kuzikemura.

Ni mu gihe ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu 2017 cyagaragaje ko Afurika ifite umwenda ungana na 45% by’umusaruro mbumbe wayo. Yerekana kandi ko ibihugu 19 byo kuri uyu mugabane umwenda bifite uri hejuru ya 60% y’umusaruro mbumbe wabyo.

Imyenda Afurika yari ifitiye u Bushinwa mu 2013 warengaga miliyari 15 z’amadolari, mu 2016 yari miliyari 30 z’amadolari naho mu 2017 ugera kuri miliyari zirenga 10 z’amadolari.

Gusa IMF igaragaza ko Afurika atari yo yonyine ifite ikibazo cy’imyenda aho mu 2017 yerekanye ko ibihugu bikize byari bifite umwenda ungana na 266% by’umusaruro mbumbe wabyo, mu gihe ibihugu byihuta mu iterambere ry’ubukungu umwenda wabyo wari ugeze ku 168% by’umusaruro mbumbe wabyo.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years